Prayer House ibarizwa muri Beauty For Ashes Rwanda yateguye igiterane cy'urubyiruko gisoza gahunda y'ivugabutumwa bamazemo iminsi bazenguruka ibigo by'amashuri yisumbuye.
Prayer House ni bantu ki?
Prayer House ifatwa nk'icyicaro gikuru cya Beauty For Ashes Rwanda ndetse ifatwa nanone nk'ahantu hakorerwa ivugabutumwa ku rubyiruko. Beauty For Ashes Rwanda ibamo amashami agera kuri arindwi aho twavugamo; Beauty For Ashes Band, Alive&Freed, Prayer House, High School Tour, Youth Conference igiye kuba mu minsi ya vuba n'andi anyuranye.
Nkuko Kavutse Olivier yabitangarije Inyarwanda.com, iki giterane cy'urubyiruko kizajya kiba buri mwaka, kuri iyi nshuro kikaba kizaba tariki 8-9/12/2017 kikabera kuri New Life Bible church ku Kicukiro. Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti "Living in Truth" (Kubaho mu kuri) cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'abaririmbyi.
Beauty For Ashes mu gitaramo baherutse kumurikiramo album yabo nshya
Mu baririmbyi batumiwe muri iki giterane harimo itsinda Redemption Voice ry'i Burundi rikunzwe n'abatari bacye mu karere, Dj Peruz wo muri Uganda, umuraperi Prince Mshindi w'i Burundi,The Pink, Columbus, Beauty For Ashes Band, Alive&Freed hamwe n'abasore bazobereye mu kuvangavanga imiziki ari bo Dj Spin na Dj Shawn (Kuteesa Samuel) baba hano mu Rwanda.Mu bakozi b'Imana bazageza ijambo ry'Imana ku rubyiruko ruzitabira iki giterane harimo; Rev Dr Charles Mugisha uyobora itorero New Life Bible church mu Rwanda, Pastor Joshua (USA) na David Ewagata wahoze akorera muri Christian Life Assembly i Nyarutarama ubu akaba akorera umurimo w'Imana muri Kenya.
Prayer House igiye gukora iki giterane mu rwego rwo gusoza ivugabutumwa bamazemo igihe bazenguruka ibigo by'amashuri yisumbuye (High School Tour), iri vugabutumwa rikaba ryarakirijwemo abanyeshuri bagera ku 150 mu bigo bitandutu byakorewemo iri vugabutumwa. Prayer House ifite gahunda y'uko iki giterane cy'urubyiruko kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko.
Umuraperi The Pink azaririmba muri iki giterane
Columbus na we yatumiwe muri iki giterane
Redemption Voice b'i Burundi bategerejwe i Kigali
Iki giterane cy'urubyiruko kizajya kiba buri mwaka
REBA HANO YUGURUYE NTAWUGARA YA REDEMPTION VOICE
REBA HANO 'SIFA' INDIRIMBO NSHYA YA BEAUTY FOR ASHES
TANGA IGITECYEREZO