RFL
Kigali

Potter’s Hand worship bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Umwami wankunze’- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2017 22:58
0


Potter’s hand worship itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera umurimow’Imana mu itorero Potter’s hand church, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Umwami wankunze’ ikubiyemo ishimwe ku Mwami Yesu Kristo witanze agapfa urw’agashinyaguro agacungura abatuye isi.



Aba baririmbyi bumvikana baramya Imana muri aya magambo “Wowe Mwami wankunze wazamutse wenyine ku musozi, uwo munsi wikoreye ibyaha byanjye ndagushima.Urwo rukundo nzaririmba urwo Umwami yansutseho, Mwami wanjye nshuti yanjye simfite uko nabivuga urakoze.“

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kaze David umwe mu bayobozi ba Potter’s hand worship uri gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'iyi album, yadutangarije ko nyuma y’iyi ndirimbo ‘Umwami wankunze’, bafite izindi ndirimbo z’amashusho bari gukora, mu gihe cya vuba na zo bakazazishyira hanze.

Kaze David yavuze kandi ko hari n’izindi ndirimbo nshya z’amajwi barimo gutunganya, akaba ari indirimbo zabo bwite ziganjemo iza Nyakwigendera Pastor Martin Butarama na we wahoze muri iri tsinda akaba yaritabye Imana umwaka ushize. Yaboneyeho gutangaza ko bari gutegura kumurika Album y'indirimbo 14 z'amajwi bise 'ISHIMWE NI IRYAWE' ikaba izasohoka mu kwezi kwa Werurwe 2017.

Potter's Hand worship team

Potter's Hand worship team

Potter's Hand worship teamPotter's Hand worship team

REBA HANO INDIRIMBO 'UMWAMI WANKUNZE' YA POTTER'S HAND WORSHIP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND