Pastor Stephen Hakizimana umukristo muri ADEPR akaba n'umuyobozi w’ikinyamakuru cya Gikristo kitwa GUSENGA.ORG cyanahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda mu mwaka wa 2015, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda azira gushaka kwivugana umugore we nk’uko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com abishimangira.
Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko mu mpera z'umwaka wa 2016 tariki 24 Ukuboza 2016 ari bwo Pastor Hakizimana yatawe muri yombi akaba akurikitanyweho icyaha cyo guhohotera umugore we. Amakuru y'itabwa muri yombi rye, avuga ko Pastor Hakizimana yashatse kwivugana umugore we, amubuze asanga nyirabukwe mu rusengero ruri i Kanombe aramuniga, ariko kubw’umugisha Polisi iburizamo uwo mugambi mubisha, kuko yahise imuta muri yombi kugeza ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Nyarugunga.
Umwe mu bahaye Inyarwanda.com aya makuru tutari butangaze amazina ye ku mpamvu ze z’umutekano we, na we akaba yayahawe n’umugore wa Pastor Hakizimana Stephen ari nawe wari ugiye guterwa icyuma, yagize ati “(Pastor Hakizimana) yatawe muri yombi kuri iki cyumweru nyuma y'uko ashatse gutera icyuma umugore we no kunigira nyirabukwe mu rusengero. Ibi nkubwira ni ibyo nabwiwe n'umugore we,..”
Uyu mugore wa Pastor Hakizimana twashatse kumuvugisha ngo tumubaze ikintu cyaba cyarateye umugabo we gushaka kumutera icyuma, yamubura akajya kunigira nyirabukwe mu rusengero, ariko ntitwabasha kumubona kuri terefone ye ngendanwa, gusa bivugwa ko n'ubundi bari basanzwe badacana uwaka dore ko ngo batanabana mu nzu bitewe n'amakimbirane bafitanye, kugeza aho umugore yafashe umwanzuro wo guhunga umugabo (kwahukana) akajyana n'abana nk'uko Polisi yabitangaje.
Uwo muntu dukesha aya makuru uziranye cyane na Pastor Hakizimana avuga ko ari mugabo w’umunyamafuti n’ubusanzwe. Yunzemo ati ”Ahubwo niba afunze yaba yaratinze gufungwa ahubwo (aseka)." Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Polisi ngo tuyibaze byinshi kuri aya makuru y'itabwa muri yombi ry'uyu mupasiteri ariko ntibyadukundira kuko umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali atabashije kwitaba terefone ye ngendanwa, gusa nyuma yaho yaje gutangariza itangazamakuru ko Pastor Hakizimana yatawe muri yombi ndetse idosiye ye ikaba yaranamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Pastor Hakizimana Stephen bivugwa ko yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, mu gihe gishize yavuzweho amakuru nabwo atari meza dore ko hari abakozi be bamushinjaga ubwambuzi n’iterabwoba. Icyo gihe ikibazo cye yari afitanye n’abo bakozi be cyaje kugezwa kuri RMC (Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura) asaba imbabazi abakozi be ndetse asabwa kubishyura ariko kugeza ubu amakuru agera ku Inyarwanda ni uko atigeze ashyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe na RMC.
Hano Pastor Stephen Hakizimana (iburyo) yashyikirizwaga igihembo cya Groove Award cyegukanywe n'urubuga rwe (Gusenga.org)
Pastor Hakizimana Syephen ubwo yigishaga ijambo ry'Imana
Pastor Hakizimana avuga ko ari umuhanuzi (Prophet)
TANGA IGITECYEREZO