RFL
Kigali

Huye: Polisi yataye muri yombi abantu 9 bakekwaho gutema abakristo ba ADEPR

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/02/2017 19:50
1


Mu minsi ishize bamwe mu bakristo ba ADEPR Ngoma mu karere ka Huye batewe n’abagizi ba nabi babasanze mu masengesho, bakabatema kugeza aho abagera kuri 25 bakomereka cyane bakajyanwa mu bitaro bikuru bya Butare (CHUB.)



Kuri ubu abantu 9 bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi nkuko Polisi y’u Rwanda yabitangarije Televiziyo Rwanda. Aba bakristo ba ADEPR Ngoma bavuga ko batewe n’abantu benshi cyane batabashije nkumenya amasura yabo.

Abakristo ba ADEPR Ngoma bavuga ko icyo gitero ngo cyabagezeho tariki 2 Gashyantare 2017 ahagana sa saa 23h30 z’ijoro. Icyo gitero cyaje gikurikira ikindi cyategeye mu nzira abakristo b’iri torero mu Cyumweru cyabanjirije iki, kikagirira nabi abakristo bari bavuye gusengera kuri ADEPR Ngoma, cyikabagirira nabi bamwe bagakomereka bikomeye.

Mu gitero giheruka, abo bagizi nabi ngo bari bitwaje amacumu, imihoro, amabuye n’ibindi. Iyakaremye Faustin wari muri uru rusengero avuga ko abo bagizi ba nabi babanje gutema abari hanze y’urusengero. Ati “Basohotse bagiye mu bwiherero, baza bashaka no gutema twe twari mu rusengero turatabaza.”

ADEPR Ngoma

Abakristo ba ADEPR batemwe barakomeretse mu buryo bukomeye

CIP Andre Hakizimana, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, yabwiye Itangazamakuru ko iperereza ryari rimaze gufata abantu icyenda bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

Rushyashya yanditse ko abihishe inyuma y’ibi byose bashobora kuba ari abakorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR n’iyindi, gusa hari andi makuru avuga ko aba bagizi ba nabi bashobora kuba ari bamwe mu batavuga rumwe na ADEPR.Abandi ariko bavuga ko ukuri kuzashyirwa hanze na Polisi nyuma y’iperereza.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yasabye abaturage kurushaho gukaza umutekano. Muzuka yagize ati ”Murusheho kumenya ko ntawemerewe gucumbikira uwo atazi, uzaza mutamuzi mujye muhita mumumenya mumenye n’ikimugenza, kandi mutange amafaranga y’irondo kuko hari inzego z’umutekano mwatoye.”

Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR yavuze ko atamenya icyateye aba bagizi ba nabi kujya gutema abakristo ba ADEPR ahubwo ko bategereje ikizava mu iperereza rizakorwa na Polisi y’u Rwanda.

Bishop Tom Rwagasana yabwiye itangazamakuru ko abo bagizi ba nabi ngo binjiye mu rusengero rwa ADEPR Ngoma batera ubwoba abakristo bababwira ko bagiye kubica, bakaba barabazizaga ko ngo bakora ibitangaza, basenga cyane.

Aba ni bamwe mu batabaye batemwe bagakomereka

Aba nabo baratemwe barakomereka ubwo bari bagiye gutabara abakristo ba ADEPR Ngoma


Urusengero rwa ADEPR Ngoma ruri ahantu hadatuwe n'abantu benshi


Bucyeye bwaho hahise haba inama y'abaturage b'agakari ka Ngoma yiga ku gukaza umutekano

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Placide7 years ago
    Abo bafashwe nibakurikirane neza kwaribobahanwe namategeko kuko nicyahandengakamere murakoze





Inyarwanda BACKGROUND