Umwe mu bakirisitu bo mu itorero rya Restoration Church i Masoro aherutse kwitaba Imana azize uburwayi bwamufatiye mu cyumba cy'amasengesho. Mbere hakimenyekana urupfu rwe, hari abavuze ko yishwe n'inzara yari amaranye iminsi kubera ibihe by’amasengesho yarimo, gusa polisi yaje kunyomoza ayo makuru.
Umukirisitu witwa Bizimana Bertrand, yagiye gusenga mu cyumba amaramo iminsi irindwi n’amajoro arindwi, bimuviramo gupfa amarabira. Nkuko tubikesha Igihe.com, ibi ngo byabaye mu masengesho yari amaze icyumweru abera kuri urwo rusengero ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki ya 29 Ukuboza 2017. Bizimana Bertrand wari umubyeyi w’abana babiri, yitabye Imana ku ya 29 Ukuboza 2017.
Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu n’umuyobozi wa Restoration church Masoro, Pasitori Kamanzi Marcillin ntibabashije kwitaba telefoni ubwo bari bahamagawe n'umunyamakuru. Umusaza usa n’ukuze uri nko mu myaka 50, utuye i Masoro hafi y'urusengero rwa Restoration church yavuze ko ahasengera ndetse ngo akunze kuba ahari, ariko ko atangaza ko ibyo bitigeze biba.
Yagize ati “Amasengesho yo hano arahahora, niba hari urusengero rusenga uru rubamo ariko ibyo ntabwo byigeze bihaba, ntabyo nzi rwose kandi nta kintu cyaba ngo mbure kukimenya.” Undi mukobwa uhasengera nawe yahakaniye umunyamakuru ko nta mukristo witabye Imana ari mu masengesho. Yagize ati “Ayo makuru ntayo nzi.” Undi yagize ati “Uwo muntu ntabwo yapfiriye mu rusengero ahubwo yagize ikibazo tumujyana kwa muganga aba ariho apfira, ntabwo byabereye hano.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko uwo muntu yari afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso bamujyana kwa muganga ahita yitaba Imana. Yagize ati “Uriya muntu yari asanzwe agira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso hanyuma baramufata bamujyana kwa muganga, mu by’ukuri ntabwo yaguye mu rusengero, yaje gusenga nk’abandi bose aza kugira ikibazo bihutira kumujyana ku ivuriro nyuma yaho ni bwo yaje kwitaba Imana.”
Restoration church Masoro
Src: IGIHE
TANGA IGITECYEREZO