RFL
Kigali

Phanny wo muri The Sisters azanye ingamba nshya mu buhanzi bwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2015 9:56
6


Phanny Gisele Wibabara uzwi cyane mu itsinda The Sisters rigizwe n’abahanzikazi bakomeye ba hano mu Rwanda, nyuma y’igihe kitari gito akora ibihangano ku giti cye ariko ntabigeze ku bakunzi be, kuri ubu yamaze gutera ikirenge mu cya bagenzi be Aline,Tonzi na Gaby.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Phanny yadutangarije ko muri iyi minsi ari muri Studio aho ari gutunganya ibihangano bye bishya kandi akaba afite gahunda yo kubigeza ku bakunzi be mu gihe mbere yajyaga agaragara cyane mu bitaramo bitandukanye ariko ntabashe gushyira hanze ibihangano bye ku giti cye.

Phanny

Phanny Gisele Wibabara ateye ikirenge mu cya Tonzi,Aline na Gaby mu gushyira ingufu mu buhanzi ku giti cye

Kudakora cyane no gushyira hanze ibihangano bye nk’umuhanzi ku giti cye, Phanny Wibabara yadutangarije ko yabigenzemo buhoro kubera kubura umwanya bitewe n’akazi akora mu buzima busanzwe ka buri munsi, gusa akaba ahamya ko igihe cye kigeze kuko buri wese agira igihe cye.

Nubwo muri iki gihe aribwo agiye gushyira hanze ibihangano bye ku giti cye, Phanny Wibabara yabwiye inyarwanda.com ko atari ubwa mbere akora indirimbo kuko ngo yari asanzwe azandika akanaririmba mu bitaramo,mu bukwe ndetse ngo hari n’indirimbo nyinshi yagiye akora akazibika ariko ntizijye hanze,urugero ni nk’iyo yakorewe na Clement wo muri Kina Music.

Kuri ubu Phanny Wibabara yabwiye inyarwanda.com agiye kuboneka mu buhanzi ndetse akaba afite ibihangano bishya ari gukorerwa na Pastor P ndetse na Papa Emile bikazagera hanze mu gihe kitarambiranye.

Tumubajije niba azajya abasha kwitabira ubutumire mu bitaramo yakenerwamo nk’umuhanzi ku giti cye ndetse niba azakomeza gufatanya na The Sisters, Phanny Wibabara yadutangarije ko azagerageza gushaka umwanya gusa ngo azirinda kwizeza abantu ibidashoboka.

Phanny

Phanny Gisele Wibabara azirinda kwizeza abantu ibidashoboka mu buhanzi bwe ku giti cye atangiye kumugaragaro

Ati “Ibitaramo najya nshaka umwanya ariko sinzizeza abantu ibidashoboka,njye si nkunda kuvuga ibyo ntabasha kandi The Sisters naho ndakomeje kuko ni inshuti zanjye hari ibyo duhuriyeho birenze ubuhanzi,ubushuti nibwo bwaduhuje..”

Phanny Gisele Wibabara ni umukristo mu itorero Christian Life Assembly(CLA Nyarutarama) akaba umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagize itsinda The Sisters rigizwe na Aline Gahongayire,Tonzi na Gaby Kamanzi.

The Sisters

Abagize itsinda The Sisters;uhereye ibumoso ujya iburyo hari Gaby,Tonzi,Phanny Gisele na Aline Gahongayire

Phanny yakunze gukorana indirimbo n’abandi bahanzi batandukanye aho twavuga nka Aline Gahongayire bakoranye iyitwa Ndaje (video) n’izo yakoranye na Azaph, Aime Uwimana n’abandi.

Phanny

Phanny Gisele Wibabara ari kumwe na Gaby Kamanzi

Reba hano hepfo indirimbo ya Aline Gahongyire na Phanny Wibabara

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Makaveli9 years ago
    We love you Phanny.. Way to gooooooo... Cook it gal..
  • Umutoni9 years ago
    Byiza cyane, Phanny ufite ijwi ryiza ahubwo rwose wari warirengagije impano ikurimo,we love your music
  • Ntukababare9 years ago
    Ni byiza kuba umuntu muri we yiyumvamo ko yifitemo impano runaka, ariko mwari mwiza, shakishiriza impano ufite ahandi kdi ningombwa harahari. Ariko umuziki, wapi kbsa. Jye reka nkubonemo impano yaba nyayo, maries-toi pour être une mère de famille dore ubereye urugo pe n'ukuntu wanabyara abana beza rero, ngibi ibintu bikubereye rwose. Naho ubundi ugiye kwiyicira mbe nguhanuriye wamfura we nziza. ntiwihe bariya bahungu babahanzi bafatafata, banateratera amada ya hato na hato bakakwangiriza ejo hawe hazaza.
  • Kwihagaciro9 years ago
    Rata Fanny, rekana n'aba barimo kukongoza, buriya ni muri byabisumizi birimo kukwongoza biguha karibu, wabivuyemo ukikorera indi mirimo ko ibi bitakubereye nshuti? Uri mwiza, useka neza, uteye neza ufite izindi opportunities, ibi bintu bivemo wangu.
  • vava 9 years ago
    tukuri inyuma our sister!we love U all!
  • dj9 years ago
    phany uzakore ikikurimo ntuzumve ibyo abantu bavuga





Inyarwanda BACKGROUND