RFL
Kigali

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un, yatumiye Papa Francis ngo azasure igihugu cye

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:10/10/2018 7:51
0


Kim Jong-un, Perezida wa Koreya ya ruguru, yatumiye Papa Francis umushumba wa kiliziya Gatolika ngo azasure igihugu cye kuko yifuza ko baganira byimbitse.



Kim Jong-un, perezida wa koreya ya rugugu yifashishije perezida wa koreya y’epfo kugirango azamugereze ubutumire bwe kuri papa Francis umushumba wa kiliziya gatolika.Perezida wa koreya y’epfo  Moon Jae-in, azagirira uruzinduko i Vaticani mu cyumweru gitaha mu rugendo azanasuramo ibihugu by'Uburayi.Icyakora icyo abategetsi b’ibihugu byombi bategerejweho kuganira mu gihe ubutumure bwa perezida Kim Jong-un bwaba bwemewe ntikiratangazwa.

 si ubwa mbere umukuru wa kiliziya gatolika ku isi atumiwe ngo asure Koreya ya ruguru.Mu mwaka wa 2000, Kim Jong-il, se wa  Kim, yatumiye Papa Pawulo wa II ngo agenderere Koreya ya ruguru .Icyakora ubu  butumire bwahawe Papa ntibwigeze bwubahirizwa.

Ubusanzwe nta mubano byaba mu bya dipolomasi cyangwa ubundi buhahirane  koreya ya ruguru na leta ya Vatican.

Abasesengura ibya politki bemeza ko perezida wa koreya ya ruguru ari guhindura amateka yamuranze kuva agiye ku butegetsi ,kuri ubu ari mu nzira yo gushaka gufungurira imiryango amahanga binyuza mu gushaka umubano na yo.Ibyo bavuga bishobora kuzamuhira kandi.

Bwana Kim (ibumoso) na Bwana Trump babaye abategetsi ba mbere b'ibihugu byombi bagiranye inama bakiri ku butegetsi

Perezida Kim wa koreya ya ruguru na perezida Donald Trump w'Amerika babaye abategetsi ba mbere b'ibihugu byombi bagiranye imishyikirano bakiri ku butegetsi

  BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND