RFL
Kigali

Perezida Kagame yahaye umukoro abayobozi n’abanyamadini bitabiriye ‘National Prayer Breakfast’-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2017 13:07
0


Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, Perezida Paul Kagame yitabiriye ‘National Prayer Breakfast’ amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusengera igihugu ategurwa n’ihuriro Rwanda Leaders Fellowship riyoborwa na Rev Dr Antoine Rutayisire wo mu itorero rya Angilikani.



Muri 2017 aya masengesho yahuje abagera kuri 700 barimo abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abanyamadini banyuranye ba hano mu Rwanda ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo: Uganda, Kenya ,Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Mu banyamadini bitabiriye aya masengesho abaye ku nshuro ya 21 hari: Rev Dr Antoine Rutayisire, Rev Dr Gato Munyamasoko, Apostle Dr Paul Gitwaza, Musenyeri Rwaje Onesphore, Pastor Liliose Tayi n’abandi. Hari kandi n’itsinda ry’abaririmbyi (mass choir) ryafatanyije n’abari aho kuramya no guhimbaza Imana. Iryo tsinda ryari rigizwe na Aime Uwimana, Patient Bizimana, Pastor Gaby &Claire, Alice Tonny, Arsene Tuyi n’abandi.

Mu ijambo rye Perezida Kagame witabiriye aya masengesho nyuma y’amasaha macye yari ashize avuye mu gihugu cya Mali, yashimiye abamutumiye abasaba kujya bahora bamutumira. Yashimiye Imana yamuhaye imbaraga akabasha kwitabira ayo masengesho. Yagize ati "Twaraye tugenda ijoro ryose ngo tudacikanwa n’uyu munsi.,..Ariko ubwo ngira ngo Imana yaduhaye imbaraga ngo tutaruha, ndishimye rero kugira ngo duhure."

Perezida Kagame yakomeje ashimira Rev Dr Antoine Rutayisire wamutumiye. Yavuze ko muri ayo masengesho aboneraho n’umwanya wo kuganira n’abayobozi n’abanyamadini akababwira bimwe mu bintu ngo aba yarabuze aho avugira. Yavuze ko intego yo kwifatanya nabo ari ukugira ngo babashe kumva inshingano ya ngombwa bafite yo guteza igihugu imbere no gushimira Imana ku byiza yakoreye u Rwanda. Yagize ati:

Chairman w’iyi Fellowship Dr Rutayisire njyewe kuntumira kuri uyu munsi ahubwo ntimuzibagirwe, ntimuzagire ubwo mwibagirwa, biranshimisha kuza kubana namwe no kuganira namwe, rimwe na rimwe no kubabwira ibintu bimwe mba narabuze aho mvugira, ubwo ni ukuvuga ngo nabyo muzajya mubyihanganira rimwe na rimwe, nibigira uwo bigwa nabi azajya yihangana ariko intego ni ukugira ngo tubashe kumva inshingano ya ngombwa dufite, intego dufite zo guteza igihugu cyacu imbere zo guteza imbere abanyarwanda zo kubaha agaciro babuze kandi bari bakwiye, ni yo ntego.

Perezida Kagame yahaye umukoro abari aho abasaba kuzuza inshingano buri umwe afite

Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, yahaye umukoro abayobozi bose bari aho abasaba kujya bishimira inshingano bahawe kandi bakagerageza kuzuzuza bakoresheje ubushobozi Imana yabahaye. Yavuze ko waba pasiteri uba ukwiye kuzuza inshingano ufite. Yagize ati:

..Kuzuza inshingano iyo ari yo yose ni icyo umuntu akwiriye kuba yishimira, niba uri umupasiteri, ubaye umuyobozi kuri urwo rwego neza ukabyuzuza, nabyo ntibyoroshye, ubuyobozi ubwo aribwo bwose ntabwo buba bworoshye, ukwiye kubyishimira. Niba uri Mayor w’uyu mujyi ufite inshingano itoroshye, ukwiye kubyishimira, niba uri Minisitiri, niba uri perezida, byose ni uko ntabwo byoroshye ariko ukwiriye gushaka uko wabyuzuza.  

Paul Kagame

Perezida Kagame yasabye abayobozi n'abanyamadini kuzuza inshingano buri umwe afite

Reba amafoto yuko aya masengesho yagenze

National Prayer Breakfast

Perezida Kagame na Jeannette Kagame bitabiriye aya masengesho

National Prayer Breakfast

Ibyishimo byari byose ku bari aho

National Prayer Breakfast

Pastor Liliose Tayi (hagati) wa Omega church

National Prayer Breakfast

Rev Dr Antoine Rutayisire uyobora Rwanda Leaders Fellowship yateguye aya masengesho

National Prayer Breakfast

Perezida Kagame yavuze ko ashimishwa no kwitabira aya masengesho


Minisitiri Francis Kaboneka na we yitabiriye aya masengesho


Musenyeri Rwaje Onesphore uyobora itorero Angilikani mu Rwanda


Bishop Sibomana Jean uyobora itorero ADEPR mu Rwanda


National Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNationalNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer BreakfastNational Prayer Breakfast

Abaririmbyi barimo Aime Uwimana na Patient Bizimana ni bamwe mu bifatanyije n'abari muri aya masengesho

Nyuma baje gufata ifoto y'urwibutso

REBA HANO PEREZIDA KAGAME AGANIRIZA ABAYOBOZI BARI MURI AYA MASENGESHO

AMAFOTO: Flickr-Paul Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND