Penuel worship team igizwe n'abaririmbyi bakorera umurimo w'Imana mu itorero CELPAR rya Kimihurura yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Urukundo rwawe’, yatunganyijwe na Producer Mariva.
Mugabe Saruhembe umwe mu bayobozi ba Penuel worship team yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Urukundo rwawe’, mu gihe kitarambiranye bazashyira hanze amashusho y’izindi ndirimbo zabo. Penuel worship team ni umutwe w'abaririmbyi watangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2000. Tariki 15 Mutarama 2017 ni bwo Penuel worship team yamuritse album ya mbere y’amajwi nyuma y’imyaka hafi 17 aba baririmbyi bari bamaze bakora umurimo w’Imana.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUKUNDO RWAWE' YA PENUEL WORSHIP TEAM
TANGA IGITECYEREZO