RFL
Kigali

Penuel worship team igiye kumurika Album mu gitaramo yatumiyemo Rehoboth, Gisubizo na True Promises

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/01/2017 12:58
0


Penuel worship team igizwe n'abaririmbyi bakorera umurimo w'Imana mu itorero CELPAR rya Kimihurura igiye kumurika Album ya mbere yitwa ‘Mumfashe duhimbaze’ mu gitaramo aba baririmbyi bazafatanyamo na Rehoboth Ministries, Gisubizo Ministries ndetse na True Promises Ministries.



Nk’uko Inyarwanda.com twabitangarije n’ubuyobozi bwa Penuel worship team, iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 kuva isaa munani n’igice z’amanywa kikazabera i Kimihurura ku itorero Assemble de Dieu, umwigisha w’ijambo ry’Imana kuri uwo munsi akaba ari Bishop Dr Masengo Fedele uyobora itorero Foursquare Gospel church.

Penuel worship team yatangiye mu mwaka wa 2000. Album bagiye kumurika nyuma y’imyaka hafi 17 bamaze igizwe n’indirimbo 9 z'amajwi zo kuramya no guhimbaza Imana. Icyo gitaramo cya bo bakaba bagitumiyemo abantu bose bakunda umuziki wo kuramya Imana, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose. 

Penuel worship teamPenuel worship teamBamwe mu baririmbyi na Penuel worship team

Penuel worship team






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND