Umuhanzi akaba na Producer Peniel Shimirimana wamenyekaniye muri BNG Records yakoranye indirimbo na Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo ‘Arampagije’. Ni indirimbo bise ‘Amen’ ikaba ivuga ku bubasha bw’Isumbabyose, bagasaba abazayumva bose kwizera Imana kuko ariyo ikwiriye ndetse ko nta na kimwe kijya kiyinanira.
Muri iyi ndirimbo 'Amen' aba bahanzi bavuga ko gutera Halleluya ari ubutsinzi noneho kwikiriza Amen bikaba ubutware bukomeye, bati "Gutera Halleluya ni ubutware bukomeye, kuvuga Amen ni ubutsinzi ku bamenye Yesu, ndakubwira ukuri hari ibigiye guhindura, ndakubwiza ukuri hari impamvu ukiriho, akazi ka we ka buri munsi gendana n’Imana,..Abasenga Imana bayisenge no mu kuri abo bazatambagizwa Yerusalemu."
TANGA IGITECYEREZO