RFL
Kigali

Paulo, umuhanzi utazwi yakoze mu nganzo anenga abapasiteri bashyize imbere ubuhanuzi bw'imitungo anakebura abakristo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2018 10:07
2


Paulo ni umuhanzi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufite umwihariko wo kuba yariyemeje kutagaragaza isura ye no kudatangaza amazina ye bwite. Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ubuhanuzi' irimo ubutumwa bukomeye.



Paulo kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Ubuhanuzi', ikaba yasohokanye n'amashusho yayo. Icyakora muri aya mashusho nta sura ye igaragaramo. 'Ubuhanuzi' ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bunenga abapasiteri bashyize imbere ubuhanuzi bw'imitungo ndetse ikanakebura abakristo birirwa biruka imisozi bashaka ubuhanuzi bw'imitungo na VISA. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Paulo yasabye abakristo kongera gushaka Imana, bakiga Bibiliya cyane. Yasabye abapasiteri kurushaho kwigisha abakristo Bibiliya no kubabwira icyo Imana ibashakaho. Yagize ati:

Message nyamukuru ni uko abakristo dukwiriye kongera gushaka Imana, kongera kumva dukwiye kwiga Bibiliya kurushaho ndetse n'abashumba bakwiye kongera kutwigisha Bibiliya kurushaho kutwibutsa icyo Imana idushakaho, tudakwiye kwiruka imisozi tuvuga ngo kanaka arahanura tujye kumureba, kanaka atanga abagabo tujye kumureba, kanaka atanga VISA.

Paulo yakomeje abwira Inyarwanda ko muri iyi ndirimbo ye nshya, icyo yashakaga kwibandaho cyane ari ugukebura abakristo biruka imisozi bashaka ubuhanuzi bw'imitungo no kujya iburayi. Yibukije abapasiteri ko ikintu kiri ngombwa kugira ngo umuntu azajye mu ijuru atari ukugira umutungo ku isi. Yasabye abapasiteri kujya babwira abakristo ko ijuru ribategereje ariko kandi ko n'umuriro utegereje abazaba batarakoze neza. Ati:

Icyo nashakaga gukomozaho cyane ni ukwiruka imisozi dushaka ubuhanuzi bw'imitungo, kujya iburayi,..abantu nidukangukire kumva ijambo ry'Imana, kumenya icyo Imana idushako. N'abakozi b'Imana nibibuke kongera kutubwira ko ijuru ridutegereje ariko n'umuriro utegereje abazaba batarakoze neza, ikintu kiri ngombwa kugira ngo umuntu ajye mu ijuru atari ukugira umutungo kuri iyi isi. 

Paulo umaze igihe gito yinjiye mu muziki aho yinjiranye indirimbo yise 'Aradukunda', yabwiye Inyarwanda.com ko intego ye mu muziki wa Gospel ari ukugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka biciye mu muziki. Paulo ni ryo zina akoresha mu muziki, akaba yararihisemo arikuye kuri Pawulo uvugwa muri Bibiliya. Yagize ati: "Nitwa Paulo, biva kuri Paul wo muri Bible. Intego mfite ni ukwamamaza ubutumwa bwiza buhindura abantu nanjye nihereyeho."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUHANUZI' YA PAULO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yve5 years ago
    wouw ndayikunze ubu butumwa bwari bukenewe cyane ikindi nkunze uburyo ashaka kumenyekanisha ubututumwa bwiza gusa
  • ange5 years ago
    Komerezaho twamagane abavugabutumwa ba fek ariko twubahe abakijijwe by ukuri





Inyarwanda BACKGROUND