RFL
Kigali

Paul Hagayi yahumurije abihebye ababwira ko hari icyizere cyo kubaho kuko Umucyo urashe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/02/2016 19:31
2


Umuhanzi nyarwanda Paul Hagayi kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Buholandi akaba umukristo mu itorero Power of Prayer Church rikorera muri icyo gihugu, yatanze ubutumwa buhumuriza abantu bihebye kubera ibibazo bibugarije ababwira ko Umucyo ubarasiye kuko Yesu Kristo azanye igisubizo kuri bo.



Abinyujije mu ndirimbo ye igaragaza amashusho yageze hanze,Paul Hagayi ukorera ubuhanzi i Burayi mu Buholandi ndetse akaba aherutse kumurika alubumu ye ya mbere “Nta rindi zina” mu gitaramo kishimiwe na benshi, yavuze ko hari icyizere cyo kubaho kuko umucyo urashe, Yesu Kristo akaba amaze kurema ikintu gishya akaba ashyizeho icyari cyarananiranye.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com umuhanzi Paul Hagayi yavuze ko iyo ndirimbo ye “Umucyo urarashe” yayanditse nyuma y’ibibazo yari arimo akabura igisubizo mu bantu ariko yatumbira kuri Yesu Kristo akabona igisubizo cyamunyuze umutima.

Nanditse iyi ndirimbo igihe nari nkeneye ubufasha mbona nta handi bwaturuka uretse ku Mana, ndimo ndasenga mfata Bibiliya nsoma Yohana 8: 12 aho niho numvise ko icyizere cyo kubaho gihari niko kwandika iyi ndirimbo Umucyo urarashe. Paul Hagayi

Amwe mu mafaoto yo mu ndirimbo Umucyo urarashe ya Paul Hagayi

Paul Hagayi

Paul Hagayi

Paul Hagayi

Paul Hagayi  yasabye abantu bose bazumva iyi ndirimbo gutumbira amaso kuri Yesu Kristo kuko ariwe ubonerwamo byose ndetse akaba ariwe mucyo w’isi kuko yavuze ko uzamukurikira wese atazagenda wenyine mu mwijima na hato.

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yanjye nkuko itangira ,…Nasanze muri ubu buzima umuntu wese iyo ahuye n’ibibazo aravuga ngo Mana noneho ndajya he, ndakora iki, byerekana ko yabuze inzira(igisubizo) byumvikana ko aba ari mu mwijima, niho hahandi abafite intege nke bajya kure y’Imana bamwe bakidoroga, bakiyahura,.. gusa iyo uhanze amaso kuri Yesu niho Umucyo wa Kristo ukurasira maze icyizere , ibyishimo, umunezero byose bikazira rimwe ukumva ubuzima burakuryoheye. Kandi ibyo abantu babona ko bidashoboka muri ubu buzima, Yesu afite imbaraga zo kurema ikintu gishya kandi mu gihe gikwiriye. Yohana 8:12 Yesu yongera kubabwira ati “Ni njye mucyo w’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” Paul Hagayi

Paul Hagayi uba mu Buholande

Umuhanzi Paul Hagayi (hagati)mu gitaramo aherutse gukora

Igitaramo cya Paul Hagayi

Benshi baramwishimiye cyane

REBA HANO INDIRIMBO "UMUCYO URARASHE" YA PAUL HAGAYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kkkkkkk8 years ago
    Komera mwana wacu .yesu agudashe
  • byishimo8 years ago
    Uyumusore Imana imuhe umugisha kandi izamugeze kure mumurimo akora azatere intambwe cyanee kubera Imana akorera Paul turagukunda.





Inyarwanda BACKGROUND