RFL
Kigali

Canada: Umuhanzi Patrick Byishimo yifuza kuzafasha imfubyi n'abapfakazi akabubakira amazu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2018 11:26
0


Patrick Byishimo umuhanzi nyarwanda uba muri Canada avuga ko mu ntumbero afite mu muziki we akora wo kuramya no guhimbaza Imana ari ukugeza ubutumwa ku isi hose. Yifuza kandi kuzafasha imfubyi n'abapfakazi akabubakira amazu.



Patrick Byishimo yatangiye kuririmba cyera akiri umwana w'imyaka 10, Imana iza kumugirira neza agera rwo rwego rwo kuyobora indirimbo muri korali. Nyuma y'aho Imana yamuhishuriye impano afite y'ubuhanzi nk'uko abyivugira muri aya magambo:

Natangiye kuririmba nkiri muto mfite imyaka icumi, Imana ikomeza inkuza mba conductor wa choir Imana ikomeza kumpishurira impano yanjye y'ubuhanzi. Mu mpano yampaye, harimo impano yo kwandika indirimbo zimwe na zimwe hari izo nagiye nandikira abandi ndazibaha barazikora.

Patrick Byishimo

Umuhanzi Patrick Byishimo yatangiye kuririmba afite imyaka 10

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patrick Byishimo yadutangarije ko indirimbo ye ya mbere yahereyeho mu muziki yakunzwe cyane muri Kenya no muri Tanzania. Ati: "Nyuma indirimbo ya mbere nasohoye yitwa 'Najua alimaliza yote' yarakunzwe cyane mu gihugu cya Kenya na Tanzania nagiye mbona Feedback nziza ku bantu yahinduye no ku bandi batandukanye." Indirimbo amaze gukora kugeza ubu ni: Aranzi Yesu, Unyuhagire, Ntawuhwanye nawe, Ulimi wangu n'izindi.

Avuga ko intego z'ubutumwa bw'indirimbo ze ari uguhindura abantu benshi bakamenya Imana, guhinduka no gukiza imitima ikiri mu mwijima ikamurikirwa n'umucyo w'Imana. Abajijwe na Inyarwanda.com intumbero ye mu muziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko yifuza kuzafasha imfubyi n'abapfakazi. Yagize ati:

Intumbero mfite mu muziki nifuza kuzafasha impfubyi n'abapfakazi kubaha imyambaro n'ibiryo no kububakira amazu. Ubutumwa mvuga ni kw'isi hose mu bihugu bitandukanye ibizi Imana ndetse n'aho ubutumwa bwiza butaragera bukahagera dukoreshejwe n'imbaraga z'Imana.

Patrick Byishimo

Patrick Byishimo umuhanzi nyarwanda uba muri Canada

Patrick ByishimoPatrick Byishimo

Patrick Byishimo (hagati) hamwe na Adrien Misigaro na Gentil Misigaro

UMVA HANO 'NAJUA' INDIRIMBO YA PATRICK BYISHIMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND