RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick Nkurunziza yasohoye indirimbo 'Uri Nyakubahwa' yanditse asingiza Imana yabanye nawe mu bupfubyi-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2018 10:08
0


Umuhanzi Pappy Patrick Nkurunziza ukorera umuziki muri Canada yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Uri nyakubahwa' iri mu njyana ya Pop, akaba ari indirimbo yanditse asingiza Imana yabanye nawe mu bupfubyi.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patrick Pappy Nkurunziza ubwo yari abajijwe uko yanditse iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse nibutse imirimo Imana yakoze ku bwanjye ititaye ku byaha byanjye inkunda mbere y'uko nyimenya, buriya twe abantu biragoye ko dukunda uwo tutarabonesha amaso y'umubiri, ubwo narimo nsoma Zaburi 150: 1-6."

UMVA HANO 'URI NYAKUBAHWA' INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK NKURUNZIZA

Yakomeje agira ati: "Numvise nshaka kubyina no kuririmbira Imana yampaye impamvu ndetse n'impano yo kubikoresha mu kuyihimbaza. Ngarutse inyuma gato, nashegeshwe no kubyiruka ntari kumwe n'ababyeyi banjye bombi kubw'ubupfubyi bitewe n'amateka y'ibihe byatambutse ariko nyuma y'ibyo byose ndiho, ndabishimira Imana uko mbayeho kose uko bwije uko bukeye."

Pappy Patrick

Pappy Patrick Nkurunziza ni umunyarwanda uba muri Canada ku mpamvu z'amasomo

Indirimbo ye nshya yayikoze mu njyana ikunzwe cyane muri Amerika

Pappy Patrick Nkurunziza yagize ati: "Nahisemo kuri iyi nshuro gukora iyi ndirimbo mu njyana ya Pop cyangwa Electro ikunzwe n'urubyiruko ku isi hose cyane cyane muri Amerika y'Amajyaruguru n'iburayi kuko ari wo mubare munini kandi ukeneye kumva ubutumwa bwiza no guhinduka cyane nka bene ejo heza hazaza hubakiye ku kubaha Imana. Ni ukumva ubutumwa bw'indirimbo ukabugira ubwawe ukabutekerezaho, bukaguha icyizere ko nawe Imana ikuzi kandi ikigukunda mbese bikagira icyo bikumarira atari umudiho uraho gusa."

Kuki Pappy Patrick yahaye indirimbo ye nshya izina 'Uri nyakubahwa'?

Aragira ati: "Izina Uri nyakubahwa ahanini abantu turikoresha ku bakomeye bo mu isi (Abategetsi, Abacuruzi, Abakire,...) ariko nyuma yabo hariho Nyakubahwa Imana isumba byose nabo bapfukamira, bakayisenga kuko bamenye ibanga ko ariyo bakesha ubuzima no kuramuka ndetse nindi miryango yose yo mu isi. Ibihugu byinshi ku isi byizihiza umunsi w'intwari zabyo, ni byiza no mu Rwanda ni uko. Njye naratekereje, ndongera ndabikurura neza, ariko nasanze mu buzima bwose nta Ntwari yaruta Yesu Kristo wadupfiriye ku musaraba, agacumitwa imisumari, akigira umuntu ari Imana kubera abatuye isi bose, abatambutse, abakiriho ndetse n'abazaza. Ni gute ntamwita Nyakubahwa?"

UMVA HANO 'URI NYAKUBAHWA' INDIRIMBO NSHYA YA PAPPY PATRICK NKURUNZIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND