RFL
Kigali

Patient yashyize hanze indirimbo nshya ‘IBIHE’ anahishura ko afite inzozi zo gutumira Darlene na Don Moen

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2017 16:34
0


Mu mu gusogongeza abakunzi be ku buryohe bwa Album nshya yitwa ‘Igitambambuga’ agiye kumurika, Patient Bizimana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ibihe’ izaba iri kuri iyi Album ye nshya azamurika mu gitaramo cya Pasika kizaba tariki 16 Mata 2017.



Patient Bizimana ni umuramyi ubarizwa mu itorero Restoration church Masoro akaba amaze imyaka isaga umunani mu muziki. Nyuma y’imyaka 3 yari amaze adashyira hanze album, kuri ubu ari kwitegura kumurika album ye ya gatatu yise Igitambambuga. Iyi Album ije isanga Album ze ebyiri z’amajwi ari zo: Ikime cy’igitondo na Impumuro yo guhembuka, zombi akaba yarazimuritse mu myaka yatambutse.

Magingo aya, Patient Bizimana yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘IBIHE’ (Times) yakozwe na Producer Pastor P. Iyi ndirimbo izaba iri kuri iyo album ye ya 3 nkuko Patient Bizimana yabitangarije Inyarwanda.com. 'Ibihe' ni indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bihe bibakomereye,bukabibutsa ko gutabarwa kwako kubegereye.

Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi

Easter Celebration concert ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Patient Bizimana mu ntego yo guhuriza hamwe urubyiruko n’abantu bakuru yaba abakristo n’abatari abakristo mu kwizihiza izuka rya Yesu Kristo binyuze mu muziki. Igitaramo cyo muri uyu mwaka wa 2017 kigiye kuba ku nshuto ya gatatu kiri ku rwego rwa Afrika y’Iburasirazuba, akaba ari yo mpamvu Patient Bizimana yagitumiyemo abahanzi bakomeye mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba ari bo Apotre Apollinaire w’i Burundi na Marion Shako wo muri Tanzania kizabera Radisson Blu Hotel kuri Pasika tariki 16 Mata 2017.Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa, abayashaka bakaba bayasanga mu mujyi kuri MTN UTC, i Masoro kuri Restoration church (kumugoroba) ndetse wayansanga no kuri Radisson Blu Hotel.

Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com ko umwaka utaha wa 2018, Easter Celebration concert izaba iri ku rwego rwa Afrika, akaba azatumira umuhanzi Solly Mahlangu wo muri Afrika y'Epfo bakoranye igitaramo cy’amateka mu mwaka wa 2016. Muri Easter Celebration concert 2019, Patient yifuza kuzataramana n’umuhanzi ukomeye ku isi, hano akaba afite inzozi zo gutumira umwe mu baramyi bakomeye ndetse bakunzwe cyane ku isi.

Mu baririmbyi bakomeye ku isi Patient Bizimana yatangaje ko yifuza gutumira, harimo Don Moen wo muri Amerika na Darlene Joyce Zschech wo muri Australia. Iby’uko afite inzozi zo gutumira Don Moen na Darlene, binakubiye mu itangazo ryahawe abanyamakuru ryanditswe na Benjamin Musoni ushinzwe gutangaza amakuru muri Moriah Entertainment group ifatanya na Patient Bizimana gutegura igitaramo ngarukamwaka Patient akora kuri Pasika (Easter Celebration concert).

Patient Bizimana

Patient Bizimana arashaka gutumira Darlene Joyce Zschech

Done Moen

Don Moen ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare Patient Bizimana yifuza kuzana mu Rwanda

Tubibutse ko Patient Bizimana ari umuhanzi watangiriye umuziki i Rubavu, akaza kuza i Kigali aho yamenyekaniye cyane. Patient Bizimana agiye kumurika Album ye ya gatatu nyuma y’imyaka 3 yari amaze atamurika Album. Album ye ya mbere y’amajwi ‘Ikime cy’igitondo’ yayimuritse muri 2009 mu gitaramo cyabereye i Gisenyi. Iyo neza, ni Album DVD yakozwe muri Album y’amajwi ‘Ikime cy’igitondo’ayimurika muri 2011 muri Sports View Hotel i Kigali.

Impumuro yo guhembuka, ni yo Album ya kabiri y’amajwi ya Patient Bizimana, yamuritswe muri 2013 mu gitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Ubwo buntu, ni Album DVD yakozwe muri Album y’amajwi ya kabiri, ayimurika muri 2015 muri Serena Hotel i Kigali mu gitaramo gikomeye cyabaye kuri pasika ndetse akaba ari cyo gitaramo cya mbere cya Easter Celebration yari akoze.

Patient Bizimana yari yakoranye igitaramo cyiza cyane na Solly Mahlangu ndetse bigaragara ko hari havuyemo amafaranga atubutse

Solly Mahlangu agiye kugaruka mu Rwanda muri 2018 aho azaba atumiwe na none na Patient Bizimana

UMVA HANO 'IBIHE' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND