RFL
Kigali

Patient, True Promises na Gisubizo biyongereye ku bazafatanya na Serge mu gitaramo 'One Spirit'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2018 10:31
0


Serge Iyamuremye ageze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye yise 'One Spirit worship concert' agiye gukorera muri Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Apollinaire ndetse magingo aya yamaze gutangaza abandi baririmbyi bazafatanya nawe muri iki gitaramo.



Iki gitaramo  'One Spirit worship concert' kizaba tariki 26 /08/2018 kibere muri Kigali Serena Hotel. Serge Iyamuremye yabwiye Inyarwanda.com ko azaba ari kumwe na Shekinah Worship Team (ERC Masoro), Apotre Apollinaire, Patient Bizimana, True Promises Ministries, Gisubizo Ministries, Arsene Tuyi na Jean Christian Irimbere. Yunzemo ko ageze kure imyiteguro y'iki gitaramo cye.

Image result for Serge Iyamuremye inyarwanda

Serge Iyamuremye ugiye gukorera i Kigali igitaramo gikomeye

Serge Iyamuremye akunzwe mu ndirimbo zinyuranye aho twavugamo; Arampagije, Nzaririmba Hosiana, Yesu agarutse, My God, Nta wundi nambaza, Biramvura, Wandemanye umutima, Yari njyewe n'izindi. Nyuma y'imyaka irenga ibiri yari amaze adakorera igitaramo muri Kigali, kuri ubu Serge ageze kure imyiteguro y'igitaramo gikomeye yatumiyemo abaririmbyi n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana.

Muri iki gitaramo Serge Iyamuremye azaba amurika album ye nshya yise 'Biramvura'. Serge Iyamuremye arahamagarira abakunzi b'umuziki wa Gospel kutazacikanwa n'iki gitaramo cye, kuko kizaba kirimo Umwuka w'Imana. Aganira na Inyarwanda.com Serge Iyamuremye yagize ati: "Ni concert izaba igamije kuramya Imana mu mwuka umwe, ikindi izaba igamije kugira ngo abantu baramye Imana mu Mwuka umwe kandi mu rukundo kuko muri ubwo bwami bwo kuramya Imana n'umutima w'urukundo hari ibirangaza byinshi harimo kudahuza ndetse n'ibindi bihurira mu kuramya Imana nta kindi kiba cyuzuye umutima w'umuntu keretse umunezero."

Image result for Patient Bizimana amakuru inyarwanda

Patient Bizimana yiyongereye ku bazafatanya na Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye avuga ko abazitabira igitaramo cye bazahagira ibihe by'umunezero udasanzwe. Buri wese ngo azataha yishimye. Yakomeje avuga ko iki gitaramo yafashe umwanya uhagije wo kugisengera no kugitegura. Ngo muri icyo gitaramo azatanga ibimurimo byose. Yagize ati: "Buriya igihe cy'Imana iyo kigeze urabyumva ni yo mpamvu nanjye nahise nsanga ko bikwiriye ko hari igikorwa nari ntegereje igihe kirekire ariko Imana yemeye ko nongera gutanga nanone ibindimo byose nk'uko yabimpaye."

Kwinjira muri iki gitaramo  'One Spirit worship concert' cyateguwe n'umuramyi Serge Iyamuremye wo mu itorero rya Evangelical Restoration church i Masoro, ni ukwishyura. Mu myanya isanzwe ni 5,000Frw naho mu myanya y'icyubahiro akaba ari 10,000Frw. Icyakora abantu bagura amatike mbere y'uko igitaramo kiba bari kugabanyirizwa aho itike yo mu myanya isanzwe bayigura 4,000Frw maho itike yo mu myanya y'icyubahiro bakayigura 8,000Frw.

Serge Iyamuremye

Igitaramo Serge yateguye

REBA HANO 'YARI NJYEWE' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND