RFL
Kigali

Patient, Kabaganza, Big Tonny na Kibonke batumiwe na Patmos of Faith church mu gitaramo gisoza umwaka

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/12/2016 19:09
0


Abahanzi bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana barimo Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Big Tonny na Clapton uzwi nka Kibonke batumiwe na Patmos of Faith church mu gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2016. Aba bahanzi bariyongera kuri Nelson Mucyo ubarizwa muri iri torero n’andi makorali yaho.



Igitaramo aba bahanzi batumiwemo gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Sezera ibya cyera singira ibishya’. Ni igitaramo giteganyijwe ku ba mu ijoro risoza umwaka wa 2016, tariki 31 Ukuboza 2016 kikazabera ku Muhima ku cyicaro gikuru cy’iri torero.

Umushumba mukuru w’Itorero Patmos of Faith Church Rev. Pasiteri Jean Bosco Nsabimana avuka ko muri iki gitaramo hazaba harimo ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi, bakazasoza umwaka wa 2016 bajya mu masezerano mashya ya 2017 . Ati :” Umwaka wa 2016 uzaba urangiye , ni umwanya mwiza kuri buri wese kuza muri iki gitaramo akakira amasezerano mashya ya 2017, agasenga Imana akumva imigambi mishya n’amasezerano ya 2017. ”


Abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba mu ndirimbo zihimbaza Imana, bazifatanya n’abakristu bo mu Itorero Patmos of Faith Church ndetse n’umunyarwenya Clapton uzwi nka Kibonke muri Filime Seburikoko.

Mu kiganiro na Rev. Pasiteri Jean Bosco Nsabimana, yatangaje ko iki gitaramo gisanzwe kiba buri joro ryo gusoza umwaka, aho abakristu ndetse n’abanyarwanda bahurira hamwe bakaramya bashima Imana ko yabarinze umwaka ukaba utambutse. Ati :

Iki gitaramo gisanzwe cyiba buri joro rya nyuma ry’umwaka , ni umwanya mwiza ku bwoko bw’Imana yaba Abakristu cyangwa Abanyarwanda bose muri rusange kuza mu nzu y’Imana bakayishimira uburyo yabarinze mu bihe bitandukanye . Natwe rero dutumira abakozi b’Imana mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana tukaririmba ndetse ari nako dutambutsa amashimwe y’ibyo Imana yakoze haba ku gihugu cyacu , ku Itorero ry’Imana k’umuryango Nyarwanda , ndetse no kuri buri muntu ku giti cye.

Rev. Pasiteri Jean Bosco Nsabimana, ubwo yari abajijwe ku bahanzi batumiwe muri icyo gitaramo, yagize ati :” "Kugeza ubu dufite abakozi b’Imana batandukanye kandi bafite umwuka w’Imana ku buryo  buri wese Imana yamukoresha akagira icyo aha ubwoko bw’Imana gifatika kuri uriya munsi , twatumiye Patient Bizimana , Liliane Kabaganza , Nelson Mucyo , Alice Tonny ( Big Tonny ) ndetse n’umunyarwenya Clapton Kibonke uzwi mu  ndirimbo ‘ Fata telephone Mana’ ndetse n’amakorali na woship team zo mu Itorero Patmos of Faith Church. ”

Image result for Pastor Bosco Nsabimana

Rev Pastor Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith church

Igitaramo cyo gusoza umwaka kizabera mu Itorero  Patmos of Faith Church rikorera ku Muhima mu mujyi wa Kigali , tariki 31 Ukuboza 2016 kizatangira ku isaha ya saa tatu  z’ijoro kugeza  saa kumi  n’imwe za  mu gitondo tariki 1 Mutarama 2017 kwinjira akaba ari ubuntu. Tariki ya 1 Mutarama 2017 hateganyijwe amateraniro nkuko bisanzwe bigenda ku cyumweru , akazatangira ku isaha ya saa yine za mu gitondo , kugeza saa saba z’amanywa ( 10:00 am — 13:00 pm). 

Alice Big Tonny ni umwe mu batumiwe muri iki gitaramo

Image result for Umuhanzi Patient Bizimana

Patient Bizimana na we yaratumiwe

Image result for Umuhanzi Nelson mUCYO

Nelson Mucyo ni umwe mu bazahesha umugisha abazitabira iki gitaramo

Image result for Umuhanzi Liliane kabaganza

Liliane Kabaganza azasoreza umwaka muri Patmos of Faith church

Image result for Umuhanzi Clapton Kibonke

Kibonke na we yaratumiwe

REBA HANO 'RAFIKI' YA ALICE BIG TONNY UMWE MU BATUMIWE MURI IKI GITARAMO

REBA HANO 'UBWO BUNTU' YA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND