Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13/11/2017 ni bwo Patient Bizimana yagarutse mu Rwanda nyuma y'ukwezi kurengaho iminsi micye amaze i Burayi muri gahunda y'ivugabutumwa yise 'Europe tour' aho yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye by'i burayi.
Tariki 5 Ukwakira 2017 ahagana isaa yine za mu gitondo ni bwo Patient Bizimana yahagurutse i Kanombe ku kibuga cy’indege yerekeza i Burayi muri gahunda yise Europe tour (kuzenguruka uburayi). Ku mugoroba wo kuwa 5 Ukwakira 2017 ni bwo yageze ku kibuga cy'indege cya Brussels mu Bubiligi yakiranwa urugwiro rwinshi. Patient Bizimana agarutse mu Rwanda nyuma y'iminsi 40 aba i Burayi dore ko yagarutse i Kigali tariki 5 Ukwakira 2017 akahagaruka tariki 13 Ugushyingo 2017.
Patient Bizimana yasanganiwe i Kanombe n'abo mu muryango we
Incamake ku rugendo Patient Bizimana amazemo iminsi 40 i Burayi
Tariki 7 Ukwakira 2017 Patient Bizimana yaririmbye bwa mbere mu mateka ye i burayi mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles). Ni igitaramo cyateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion yamurikaga album yayo nshya. Patient Bizimana yahuriye muri icyo gitaramo n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle, Nzinga Massamba na Gaby Kamanzi.
Patient Bizimana mu gitaramo cya mbere aririmbyemo i Burayi
Tariki 14 Ukwakira 2017 Patient Bizimana yaririmbye mu gitaramo cyabereye mu gihugu cya Suwede kuri Vallbyvagen 35,64542 Strangnas. Tariki 15 Ukwakira 2017 yakomereje urugendo rwe kuri Pingstkyrkan strangnas Regementsgatan 75,64533 Strangnas aha naho akaba ari muri Suwede (Sweden). Mu kwezi kurenga amaze i Burayi, Patient Bizimana yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye by’akarusho muri Finland ho bamugabiye inka kubera nawe yabahesheje umugisha bagakorwaho cyane. Patient Bizimana kandi yabashije no gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.
Reba amafoto ubwo Patient yari ageze i Kanombe avuye iburayi
Patient hamwe na mushiki we Umwiza Jeanine
Mukuru wa Patient ari we Munyaribanje Didace n'umufasha we basanganiye Patient i Kanombe
Abanyamakuru Issah Noel na Olivier Roy hamwe n'umuhanzi Eddy Ntamvutsa basanganiye Patient i Kanombe
Patient Bizimana yasanganiwe n'abanyamakuru i Kanombe
Patient Bizimana mu gitaramo cye bwite yakoreye i Burayi
Mu gitaramo Patient yakoreye i burayi
Patient yahuye n'abakunzi b'umuziki we
TANGA IGITECYEREZO