RFL
Kigali

Patient Bizimana yagarutse mu Rwanda nyuma y'iminsi 40 amaze i Burayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/11/2017 12:24
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13/11/2017 ni bwo Patient Bizimana yagarutse mu Rwanda nyuma y'ukwezi kurengaho iminsi micye amaze i Burayi muri gahunda y'ivugabutumwa yise 'Europe tour' aho yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye by'i burayi.



Tariki 5 Ukwakira 2017 ahagana isaa yine za mu gitondo ni bwo Patient Bizimana yahagurutse i Kanombe ku kibuga cy’indege yerekeza i Burayi muri gahunda yise Europe tour (kuzenguruka uburayi). Ku mugoroba wo kuwa 5 Ukwakira 2017 ni bwo yageze ku kibuga cy'indege cya Brussels mu Bubiligi yakiranwa urugwiro rwinshi. Patient Bizimana agarutse mu Rwanda nyuma y'iminsi 40 aba i Burayi dore ko yagarutse i Kigali tariki 5 Ukwakira 2017 akahagaruka tariki 13 Ugushyingo 2017.

Patient Bizimana

Patient Bizimana yasanganiwe i Kanombe n'abo mu muryango we

Incamake ku rugendo Patient Bizimana amazemo iminsi 40 i Burayi

Tariki 7 Ukwakira 2017 Patient Bizimana yaririmbye bwa mbere mu mateka ye i burayi mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles). Ni igitaramo cyateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion yamurikaga album yayo nshya. Patient Bizimana yahuriye muri icyo gitaramo n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle, Nzinga Massamba na Gaby Kamanzi.

Patient Bizimana

Patient Bizimana mu gitaramo cya mbere aririmbyemo i Burayi

Tariki 14 Ukwakira 2017 Patient Bizimana yaririmbye mu gitaramo cyabereye mu gihugu cya Suwede kuri Vallbyvagen 35,64542 Strangnas. Tariki 15 Ukwakira 2017 yakomereje urugendo rwe kuri Pingstkyrkan strangnas Regementsgatan 75,64533 Strangnas aha naho akaba ari muri Suwede (Sweden). Mu kwezi kurenga amaze i Burayi, Patient Bizimana yavuze ubutumwa mu bihugu bitandukanye by’akarusho muri Finland ho bamugabiye inka kubera nawe yabahesheje umugisha bagakorwaho cyane. Patient Bizimana kandi yabashije no gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze. 

Reba amafoto ubwo Patient yari ageze i Kanombe avuye iburayi

Umwiza Jeannine

Patient hamwe na mushiki we Umwiza Jeanine

Patient Bizimana

Mukuru wa Patient ari we Munyaribanje Didace n'umufasha we basanganiye Patient i Kanombe

Patient BizimanaIssah

Abanyamakuru Issah Noel na Olivier Roy hamwe n'umuhanzi Eddy Ntamvutsa basanganiye Patient i Kanombe

Patient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana yasanganiwe n'abanyamakuru i Kanombe

Patient Bizimana

Patient Bizimana mu gitaramo cye bwite yakoreye i Burayi

Patient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana

Mu gitaramo Patient yakoreye i burayi

Patient Bizimana

Patient yahuye n'abakunzi b'umuziki we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Christella6 years ago
    Turamukunda kuko ni umukozi w'Imana wicisha bugufi cyane! Imana akorera imuhe umugisha muri byose.





Inyarwanda BACKGROUND