RFL
Kigali

Patient Bizimana yerekeje ku mugabane w’uburayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2017 10:09
1


Umuhanzi Patient Bizimana yafashe rutemikirere imwerekeza ku mugabane w’uburayi muri gahunda z’ivugabutumwa. Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2017 ni bwo Patient Bizimana yahagurutse i Kanombe.



Ubwo yari i Kanombe ku kibuga cy'indege, Patient Bizimana yari yaherekejwe na bamwe mu nshuti ze ndetse n’abo mu muryango we. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patient Bizimana yadutangarije ko agiye i Burayi mu ivugabutumwa akaba agiye guhera mu gihugu cy’u Bubiligi. Nyuma y’aho azakomereza no mu bindi bihugu birimo Suwede, Finland n’ibindi. Biteganyijwe kandi ko hari n’igitaramo cye bwite azakorera kuri uyu mugabane, amakuru yacyo akazayatangaza nyuma.

Patient Bizimana

Patient Bizimana agiye iburayi muri Europe tour

Nkuko Patient Bizimana yabitangarije Inyarwanda.com, igitaramo cya mbere azitabira muri uru rugendo rwe agiriye ku mugabane w’uburayi, kizaba tariki 7 Ukwakira 2017 kibere mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles) mu gitaramo cyateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion. Patient Bizimana azahurira muri iki gitaramo n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle na Nzinga Massamba.

Nkuko bigaragara ku matangazo yamamaza iki gitaramo, kwinjira ni amayero 15 ku bantu bazagura amatike ku munsi w’igitaramo, gusa abayaguze mu minsi ya mbere y’igitaramo, itike ni amayero 10. Kwinjira mu gitaramo ugahabwa na CD ya korali Sion ni amayero 25 mu gihe CD imwe ari amayero 15. Abana bari munsi y’imyaka 10 bo bazinjirira ubuntu.

REBA AMAFOTO

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Baraganira na Patient Bizimana mbere yuko yerekeza iburayi

Patient BizimanaPatient Bizimana

Musoni Benjamin ni umwe mu baherekeje Patient Bizimana







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    uwiteka amurinde





Inyarwanda BACKGROUND