RFL
Kigali

Patient Bizimana yatangaje igihe azakorera ubukwe n’umubare w’abana yifuza kubyara

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2017 17:02
4


Umuhanzi Patient Bizimana, umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda yatangaje igihe azakorera ubukwe agasezera ku buseribateri. Uyu musore yatangaje igihe azakorera ubukwe nyuma ya benshi bahoraga bifuza kumenya igihe azarushingira.



Mu kiganiro yagiranye na Antoinette Niyongira kuri Kiss Fm kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017, Patient Bizimana uherutse kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 y'amavuko yabajiwe igihe azakorera ubukwe, atangaza ko azabukora mu mwaka utaha (2018), gusa ntiyavuga itariki ndetse ntiyanatangaza umukunzi we kuko yamugize ibanga akavuga ko umukunzi atari yaboneka. Patient Bizimana uvuka mu muryango w’abana 10 yagize ati:

Kurongora neza nkabyara ni umurage wanjye rwose. Kutabyara nta masezerano mfitanye nabyo. (…)ubundi njyewe numva nzabyara abahungu babiri n’abakobwa babiri. Umukunzi ntawe ubu ngubu ariko azaza,ubu nta mu mukunzi mfite.,.. eeeh ubukwe nzabukora umwaka utaha (2018).

Patient Bizimana abajijwe itariki azakoreraho ubukwe na cyane ko yamaze kwemeza umwaka buzaberamo, yirinze kugira byinshi atangaza, gusa avuga ko kugira ngo utangaze umwaka uzakoreramo ubukwe, haba hari ibindi biba byamaze kujya mu murongo. Usesenguye neza hano akaba yavugaga itariki ndetse n’umukunzi we bazakorana ubukwe. Yagize ati “Urabyumva ko (kuba mfite) ubukwe umwaka utaha, hari ikibanziriza icyo ngicyo. “

Image result for Patient Bizimana umuhanzi

Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

Patient Bizimana yabajijwe ibintu bimushimisha mu buzima avuga ko ari ukureba muri ‘Agenda’ ye akareba ibyo aba yabashije gukora n’ibyo atagezeho mu byo aba yihaye gukora ku munsi. Ikindi akunda mu buzima ngo ni abana bato bityo ngo gupfa atabyaye bikaba byamutera ubwoba bwinshi cyane. Ikindi atinya ngo ni ukugira Piscine mu rugo kuko aba yumva ashobora kuyigwamo arimo yigendera kubw'iyo mpamvu, iwe mu rugo ngo nta Piscine azahashyira.

Mu gusoza ikiganiro yagiranye na Kiss Fm, Patient Bizimana yabajijwe icyo ahishiye abakunzi be muri iyi minsi avuga ko arimo gutegura igitaramo afite kuri Pasika (Easter Celebration 2017 ) aho azaba ari kumwe n’umuhanzi ukomeye yatumiye uzaturuka hanze, gusa akaba atatangaje izina rye. Abajijwe indirimbo akunda cyane mu ndirimbo ze, yavuze ko bijyana n'ibihe, muri iyi minsi iri ku mutima we cyane akaba ari 'Ubwo buntu'.

Tubibutse ko umwaka ushize wa 2016 ari bwo Patient yakoze igitaramo cy’amateka yari yatumiyemo umuhanzi w’icyamamare Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo, igitaramo cyitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 4 mu gihe kwinjira byari ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro ndetse na 5000Frw ahasanzwe.

Image result for Patient Bizimana umuhanzi

Patient Bizimana ageze kure ategura igitaramo cye cya Pasika cyo muri uyu mwaka

REBA HANO 'UBWO BUNTU' YA PATIENT BIZIMANA IRI KUMUFASHA CYANE MURI IKI GIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime patrick7 years ago
    Imana ihaze ukwifuza kwawe kandi ikomeze ikurinde kugeza bisohoye
  • Yaraturinze Rachel7 years ago
    Mwiriwe?Nibyiza c yane kuntego nziza ufite
  • Adeline7 years ago
    Yooooo uyumusore ahezagira umutima wanje
  • kwitonda7 years ago
    ni byiza cyane kdi Uwiteka azakubakire,ariko c abashaka ntibabone urubyaro n'amasezerano baba bafite?byose bitangwa n'Imana kuko ariyo itera amapfa ikanatanga aho babahahira kdi uwo yimye suko iba imwanze.Uwiteka akomeze kukwagurira imbago





Inyarwanda BACKGROUND