RFL
Kigali

Patient Bizimana yasohoye amashusho y'indirimbo 'IBIHE' yafatiwe i Burayi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/12/2017 15:34
0


Patient Bizimana uherutse i Burayi muri gahunda z'ivugabutumwa yise 'Europe Tour' aho yazengurutse ibihugu bitandukanye by'i Burayi, kuri ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye 'Ibihe', amwe mu mashusho yayo akaba yarafatiwe i Burayi.



Patient Bizimana usengera muri Evangelical Restoration church i Masoro, ni umuhanzi umaze imyaka itari micye mu muziki, akaba umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Indirimbo 'Ibihe' ya Patient Bizimana, irimo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bihe bibakomereye, bukabibutsa ko gutabarwa kwabo kubegereye. Ubwo aherutse i Burayi, Patient Bizimana yafashe amashusho y'iyi ndirimbo, none magingo aya yamaze kuyashyira hanze. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBIHE' YA PATIENT BIZIMANA

Iyi ndirimbo 'Ibihe' yakozwe na Pastor P mu buryo bw'amajwi, ni imwe mu ndirimbo ziri kuri album ya gatatu ya Patient Bizimana yitwa 'Igitambambuga' yamuritswe mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2017 mu gitaramo Easter Celebration concert cyabaye kuri pasika tariki 16 Mata 2017 kikabera muri Kigali Convention Centre. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBIHE' YA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND