RFL
Kigali

Patient Bizimana yageze mu Bubiligi ahabwa ikaze n'abamwakiranye urugwiro rwinshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/10/2017 10:41
0


Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2017 ni bwo umuhanzi Patient Bizimana yageze ku kibuga cy'indege cya Brussels mu Bubiligi yakiranwa urugwiro rwinshi na bamwe mu bakunzi b'umuziki we barimo n'abamutumiye i burayi muri gahunda z'ivugabutumwa.



Mu gitondo cyo ku wa Kane ni bwo Patient Bizimana yahagurutse i Kanombe yerekeza iburayi aho azamara iminsi itari micye azenguruka uyu mugabane yamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu cyo yise 'Europe Tour'. Akigera mu gihugu cy'u Bubiligi ku kibuga cy'indege cya Brussels, Patient Bizimana yakiriwe n'itsinda ry'abantu batari bacye bamuhaye ikaze kuri uyu mugabane. 

Patient Bizimana yashimiye Imana yamurinze mu rugendo akagera amahoro mu Bubiligi. Yabwiye Inyarwanda ko ari umugisha ukomeye kwakiranwa urukundo rwinshi n'abakozi b'Imana bamusanganiye ku kibuga cy'indege cya Brussels. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yaboneyeho gutangaza gahunda z'ivugabutumwa agiye gukorera i burayi. 

Patient Bizimana

Yasanganijwe indabo ku kibuga cy'indege 

Patient Bizimana yatangaje ko igitaramo cya mbere azitabira muri uru rugendo rwe agiriye ku mugabane w’uburayi, kizaba tariki 7 Ukwakira 2017 kibere mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles) mu gitaramo cyateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion. Patient Bizimana azahurira muri iki gitaramo n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle na Nzinga Massamba.

Nkuko bigaragara ku matangazo yamamaza iki gitaramo, kwinjira ni amayero 15 ku bantu bazagura amatike ku munsi w’igitaramo, gusa abayaguze mu minsi ya mbere y’igitaramo, itike ni amayero 10. Kwinjira mu gitaramo ugahabwa na CD ya korali Sion ni amayero 25 mu gihe CD imwe ari amayero 15. Abana bari munsi y’imyaka 10 bo bazinjirira ubuntu.

Patient Bizimana

Nyuma yo kuvuga ubutumwa mu Bubiligi, Patient Bizimana ateganya kujya no mu bindi bihugu birimo Suwede, Finland n’ibindi. Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko hari n’igitaramo cye bwite azakorera kuri uyu mugabane, gusa amakuru yacyo akazayatangaza nyuma.

REBA ANDI MAFOTO UBWO PATIENT YARI AGEZE MU BUBILIGI

Patient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana

Ku kibuga cy'indege yakiriwe n'abantu benshi

Patient Bizimana

Urukumbuzi rwari rwose

Patient Bizimana

Yakiranywe urugwiro rwinshi

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana yishimiye kwakiranwa urukundo rwinshi

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Patient Bizimana byari byamurenze

Patient Bizimana

Patient Bizimana yazimaniwe

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

UMVA HANO 'UWARUVUGA' INDIRIMBO NSHYA YA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND