RFL
Kigali

Patient Bizimana na Simon Kabera nibo bazaririmba hamurikwa igitabo kigaragaza uburyo umuntu wahuye na Yesu yava ahabi akajya aheza

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/07/2015 16:14
1


Nyuma y’ibyo yaciyemo mu buzima n’igihe kinini amaze mu ivugabutumwa, umuvugabutumwa Paddy Blessed Musoke yahisemo kwandika igitabo kigaragaza uko umuntu wagize itangiriro ritari ryiza yavamo igikoresho gifite akamaro mu muryango ndetse n’uburyo buri muntu wahuye na Yesu yava ahabi akajya aheza.



Iki gitabo yacyise’Vessels of Honour’ tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko ari  inzabya cyangwa ibikoresho by’ingirakamaro. Yacyanditse mu mayaka 3 ishize ubwo yari mu gihugu cy’u Burundi aho Imana yamutumye kujya kuvugayo ubutumwa. Paddy Blessed avuga ko impamvu yanditse iki gitabo yashakaga kwerekana ko umuntu n’ubwo yaba yaragize itangiriro ribi mu buzima ariko agahura na Yesu ko ashobora kugana aheza.

 Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tari 02 Nyakanga 2015. Paddy yagize ati “ Iki gitabo cyerekana uburyo umuntu yahinduka akava ahabi akerekeza aheza, cyibanda kuri Bibiliya.  Intambwe ya mbere ni uguhura na Yesu, ugahinduka  icyaremwe gishya ubundi ugakurikira Ijambo rye. Impamvu nacyise gutya ni uko ubuzima bwacu ari ibikoresho by’Imana .”

Blessed Musoke

Paddy Musoke Blessed wanditse igitabo'Vessels of Honour'

Vessels of Honour gikubiyemo amasomo atandukanye y’uburyo ubuzima bwawe bwaba igikoresho mu guhindura abantu ubana nabo n’ahantu uba. Kizakwigisha kandi kikwereke inzira n’intambwe z’ukuntu ubuzima bwawe bwahinduka bukava mu kudatanga umusaruro bukaba ubuzima budasanzwe

Azakimurika afatanyije na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda

Igitabo Vessels of Honour kizamurikwa kumugaragaro ku itariki 12 Nyakanga 2015 muri Serena guhera I saa kumi z’umugoroba. Kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri umwe. Ushaka kugura iki gitabo azitwaza ibihumbi icumi agitahane cyane ko aribwo kizaba gishyizwe ku isoko ku mugaragaro. Uretse umuntu wagisomye uzagikumbuza abazaba bari aho, hazanaririmba abahanzi Patient Bizimana, Simon Kabera , itsinda rya The Potters Hand worship team ndetse na Paddy nyiri ukwandika igitabo agire ijambo ageza kubazitabira iki gitaramo.

Amwe mu mateka ya Blessed Musoke wanditse Vessels of Honour

Umushumba Paddy Blessed Musoke  ni kavukire wa Uganda. Akaba ari umwubatsi w’umwuga. Imana yamuhamagaye mu mwaka wa 1996 maze imwohereza kuvuga ubutumwa mu mahanga mu mwaka wa 1998. Yakoze umurimo wayo ari umushumba wungirije muri Rwanda For Jesus Revival Centre I Kigali, mu Rwanda guhera mu mwaka 1998. Mu mwaka wa 2006, Imana yamwimuriye mu gihugu cy’u Burundi aho yatangije itorero Trinity Tabernacle Church.

Yakoze n’umurimo w’ivugabutumwa muri za gereza wahinduye ubuzima bw’imfungwa nyinshi. Yavuze ubutumwa kuri radiyo mu Burundi butambuka buri cyumweru, bwakoze ku mitima y’abatari bake muri icyo gihugu. Ategura kandi igiterane ngarukamwaka cy’ububyutse mu murwa mukuru Bujumbura, gikora ku buzima bw’abayobozi benshi, abashumba b’amatorero ndetse n’abizera kikanitabirwa n’abandi bavugabutumwa baturutse mu bindi bihugu bitandukanye. Yaje kwimukira n’umuryango we mu murwa wa Kigali-Rwanda ngo naho ahatangize uyu murimo guhera mu mwaka wa 2015. Umushumba Paddy yashakanye na Jolly bafitanye abana batanu: Annet Blessed, Benjamin, Esther, Abraham na Joshua.

Arateganya kugishyira mu Kinyarwanda

Abajijwe impamvu yagishyize mu cyongereza kandi abanyarwanda benshi bumva ikinyarwanda,, Paddy yagize ati” Mu Rwanda icyongereza kiri guhabwa umwanya mwiza kandi ntiwategereza ko abantu bose bamenya icyongereza ngo ubone kucyandikamo igitabo. Kiri kwigwa cyane ariko ndateganya no kugishyira mu Kinyarwanda ngo abantu bose babashe kumva ubutumwa bugikubiyemo. Uretse mu Rwanda iki gitabo kizanagezwa muri Uganda no muri USA.”

Zimwe mu mbogamizi yahuye nazo acyandika harimo kubura kwa hato na hato kw’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu cy’u Burundi kuburyo byamugoye kurangiza kucyandika. Ikindi ni ukubura abaterankunga bagombaga kumufasha kubasha kugisohora kuburyo n’ibyo yagezeho byose kugeza umunsi azakimurikira yemeza ko ari inshuti ze zabimufashishijemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwagitare8 years ago
    Turagushyigikiye mukozi w'Imana!





Inyarwanda BACKGROUND