RFL
Kigali

Patient Bizimana, Aime Uwimana na Pastor P ni bamwe mu bitabiriye igitaramo cya Pastor Gaby na mushiki we Ikirezi Claire-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2017 19:15
0


Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 ni bwo Pastor Gaby na mushiki we Ikirezi Claire bakoze igitaramo 'ChristoCentric worship' cyo kuramya no guhimbaza Imana bafatanya na Aime Uwimana ndetse na Rene Patrick.



'ChristoCentric worship 2017' ni igitaramo cyabereye kuri New Life Bible church Kicukiro kuva Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza Saa tatu z’ijoro, kwinjira bikaba byari ubuntu. 'ChristoCentric worship' ni ijambo risobanura kuramya gushingiye kuri Yesu Kristu, iki igikorwa kikaba cyari kubaye ku nshuro ya kabiri. Usibye Pastor Gaby & Claire bataramiye abari muri iki gitaramo, abandi bagaragaye kuri stage hari Aime Uwimana na Rene Patrick. 

N’ubwo abantu bitabiriye iki gitaramo batari benshi cyane, bacye bari bahabonetse bahagiriye ibihe byiza, basabana n’Imana binyuze mu kuyiramyano kuyihimbaza dore ko cyari igitaramo kibereye ijisho ndetse buri wese wacyitabiriye akaba yakozwe bikomeye mu buryo bw'umwuka. Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bafite aho bahurira n'umuziki, harimo Patient Bizimana, Billy, Rene Patrick, Aime Uwimana, Producer Pastor P wagaragaye ari mu mbagara zo kuramya Imana ndetse hari n’abandi banyuranye bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Pastor P

Pastor P yakozweho mu gitaramo cya Pastor Gaby & Claire

Buri mwaka haba igikorwa nk’iki cya 'ChristoCentric worship’ , ariko na none imirimo itandukanye ikaba ikorwa mu bihe bitandukanye harimo gusenga, ivugabutumwa, gusura abarwayi, ibigo by’amashuri n’ibindi byinshi hagamijwe kubwira abantu ibya Yesu Kristu. Pastor Gaby aganira na Inyarwanda.com,yashimiye Imana yabiyeretse ndetse ashimira buri wese wifatanyije nabo mu gitaramo cy’uyu mwaka yaba ababonetse mu gitaramo ndetse n’ababasengeye kugira ngo igitaramo kigende neza.

Amafoto y'uko byari bimeze mu gitaramo cya Pastor Gaby & Claire

Pastor Gaby & Claire

Pasor Gaby

Aime Uwimana yafatanyije na Pastor Gaby & Claire muri iki gitaramo

Claire Ikirezi

Claire Ikirezi yagaragaje ubuhanga afite mu kuririmba

Aime Uwimana

Aime Uwimana n'ubwo yari amaze iminsi arwaye, yahesheje umugisha abari muri iki gitaramo

Aime UwimanaAime UwimanaAime UwimanaAime UwimanaClaire IkireziPublicPublic

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu biganjemo abakuze

Rene Patrick

Umuhanzi Rene Patrick yahagiriye ibihe byiza

Pastor Gaby & Claire

Umuhanzi Billy mu gitaramo cya Pastor Gaby & Claire

Pastor Gaby & Claire

Wari umugoroba udasanzwe wo kuramya Imana

Pastor Gaby & ClairePastor Gaby & ClaireClaire Ikirezi

Claire Ikirezi ni umwe mu baririmbyi b'abahanga mu muziki wa Gospel

Pastor Gaby & ClairePastor Gaby & ClairePastor Gaby & ClairePatient Bizimana

Aime Uwimana na Patient Bizimana mu gitaramo cya Pastor Gaby & Claire

Pastor Gaby & ClairePastor Gaby & ClairePastor Gaby & Claire

Pastor Gaby yashimiye Imana yabiyeretse muri iki gitaramo ikabashoboza

AMAFOTO:Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com

REBA HANO PASTOR GABY & CLAIRE BARIRIMBA 'I KNOW WHO I AM'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND