Umuhanzi nyarwanda Patient Bizimana uri kubarizwa ku mugabane w'iburayi agiye gutaramira mu bihugu bibiri by'iburayi nyuma yo gutaramira mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo yahuriye na Gaby Kamanzi.
Tariki 14 Ukwakira 2017 Patient Bizimana azataramira abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana batuye mu gihugu cya Suwede. Ni igitaramo kizabera Vallbyvagen 35,64542 Strangnas, kuva Saa Sita kugeza saa mbiri. Tariki 15 Ukwakira 2017 azakomereza kuri Pingstkyrkan strangnas Regementsgatan 75,64533 Strangnas kuva saa kumu kugeza saa mbiri, aha naho akaba ari muri Suwede (Sweden).
Nkuko Patient Bizimana yabitangarije Inyarwanda.com, nyuma yo gutaramira muri Suwede, azakurikizaho muri Finland mu gitaramo cyiswe Poetic Evening of Worship kizaba tariki 21 Ukwakira 2017 kuri Ilmarisenkatu 18 kuva saa cyenda kugeza saa tatu z'ijoro. Kwinjira ni amayero 20 ku bantu bakuru, amayero 15 ku banyeshuri ndetse n'amayero 10 ku bana. Usibye iyi gahunda yo kuzenguruka uburayi mu bitaramo aba yatumiwemo, gahunda Patient Bizimana yise Europe tour, uyu muhanzi Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com ko ateganya no gukorera igitaramo cye bwite i burayi mbere yuko agaruka mu Rwanda.
Tariki 5 Ukwakira 2017 ni bwo Patient Bizimana yageze ku kibuga cy'indege cya Brussels mu Bubiligi yakiranwa urugwiro rwinshi. Tariki 7 Ukwakira 2017 ni bwo Patient Bizimana yaririmbye bwa mbere mu mateka ye mu gitaramo cyabereye ku mugabane w'uburayi, iki gitaramo kikaba cyarabareye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles (Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles). Ni igitaramo cyateguwe na Eglise Assemblee des Rachetes A.SB.L ku bufatanye na La Chorale de Sion. Patient Bizimana yahuriye muri iki gitaramo n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle, Nzinga Massamba na Gaby Kamanzi kuri ubu we wamaze kugaruka mu Rwanda.
Patient Bizimana mu gitaramo cya mbere yakoreye i Burayi
Patient Bizimana yahuriye na Gaby Kamanzi i Burayi
Patient Bizimana ari kubarizwa i Burayi mu cyo yise #Europe Tour
TANGA IGITECYEREZO