RFL
Kigali

Patient Bizimana wibwe arenga Miliyoni 10 akayabura burundu aratangaza ko byamushimishije-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/05/2018 13:48
4


Patient Bizimana ukunzwe mu ndirimbo; Ubwo buntu, Menye neza, Ikimenyetso n'izindi zitandukanye yatangarije Inyarwanda.com ko kwibwa asaga Miliyoni 10 byamusigiye isomo rikomeye ndetse ngo byamugize umuntu w'umugabo.



Kuri Pasika tariki 27 Werurwe 2016 ni bwo Patient Bizimana yakoze igitaramo yari yatumiyemo umuhanzi w'icyamamare Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo, iki gitaramo akaba yari yagiteguranye na Moriah Entertainment Group. Nyuma y'iki gitaramo Patient Bizimana yatahuye ko yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi z'amanyarwanda ariko kugeza n’ubu irengero ryayo ntiriramenyekana. Iki gitaramo cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground.

Icyo gihe Patient Bizimana yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko igitaramo cye 'Easter Celebration 2016' cyari kitabiriwe n’abantu bakabakaba ibuhumbi bitatu (3,000), bivuga ko yari yiteze kubona akayabo k’amafaranga menshi cyane nk’umusaruro w’imvune yagize muri iki gitaramo, na cyane ko kwinjira byari 10,000Frw na 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse hari n'abishyuye ibihumbi 20 muri VVIP.

Patient Bizimana

Patient Bizimana yabwiwe ko abaguze amatike batarenga 1000 mu gihe ihema rya Expo Ground ryari ryakubise ryuzuye

Nyuma y'igitaramo amafaranga yarabuze, Patient Bizimana ntiyabona amafaranga ahwanye n'umubare w'abantu bari mu gitaramo cye. Bivugwa ko Patient Bizimana yabwiwe n’abo bakoranaga ko amatike yaguzwe atarenga igihumbi (1,000), bamugaragariza ko haba harabayemo ubujura bw’abagurishije andi matike y’amiganano (piratage), bikaba ari byo byamuteje igihombo cy’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni icumi (10,000,000Frw).

Patient Bizimana yakoze igitaramo cy’amateka yatumiyemo icyamamare Solly Mahlangu-AMAFOTO

Ni igitaramo kitazibagirana ku bacyitabiriye

Patient Bizimana yagerageje gushaka uwaba yaramwibye ariko araheba. Nyuma y'aho gato inshuti ze za hafi zaramwihanganishije, bamwe muri zo banamutera inkunga. Icyo gihe Apotre Yoshuwa Masasu Ndagijimana umushumba mukuru wa Evangelical Restoration church ku isi ari naryo torero Patient Bizimana asengeramo, yateye inkunga uyu muhanzi amuha Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Nyuma y'imyaka ibiri Patient Bizimana yibwe asaga miliyoni 10 z'amanyarwanda, Inyarwanda.com twamubajije uko byarangiye niba amafaranga yarayabonye cyangwa se niba yarayabuze burundu, adutangariza ko amafaranga yibwe yayahebye burundu, gusa avuga ko kwibwa kwe byamugize umuntu w'umugabo kuko iyo atibwa ngo yari gukora amakosa aremereye cyane. Yagize ati:

Ibyo byaratambutse narize, kandi biriya (kwibwa) ni byiza kubicamo kuko biragukomeza kandi bikugira umugabo. (Kwibwa) byari bibi kandi byiza kuko iyo bitaba nari kuzakora amakosa akomeye cyane imbere.

Igitaramo cy'akataraboneka Patient Bizimana yakoranye na Solly Mahlangu yari yiteze gukuramo amafaranga menshi

Patient yibwe mu gitaramo yatumiyemo Solly

Patient Bizimana ntiyacitse intege nyuma yo kwibwa dore ko yakomeje gukora ibitaramo bikomeye amaze kumenyerwaho. Mu mwaka wa 2017 nabwo kuri Pasika yakoze igitaramo cy'amateka cyabereye muri Kigali Convention Centre ndetse ejo bundi kuri Pasika nabwo yakoze igitaramo cya rurangiza cyabaye tariki 1 Mata 2018 aho yari yatumiye icyamamaye Sinach wo muri Nigeria ukunzwe cyane mu ndirimbo 'I Know Who I Am' na 'Way Maker'.

Muri iki gitaramo Patient yakoze impinduka mu basanzwe bamufasha gutegura ibitaramo nk'ibi. Mu gitaramo aherutse gukora ari nacyo nyine yatumiyemo Sinach, yakoranye na kompanyi yitwa EAP (East African Promoters) izobereye mu gutegura ibitaramo bikomeye cyane hano mu Rwanda. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, abantu bagikurikirana mu mvura nyinshi yaguye kuva gitangiye kugeza gisozwe. Nyuma yo kwibwa muri 2016, kugeza ubu ntabwo Patient arongera kwibwa.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Man5 years ago
    Ariko KO mwaherewe Ubuntu mwagiye mutangira Ubuntu nigute patient na Israel mbonyi bashyira umururumba wama f muri gospel
  • Mi5 years ago
    Oya mwene da ntago ari ukugurisha nonese iriya stage baririmbiraho wongereheho amasale baba bakodesheje ko uziko ntacyubuntu i kigali nababacurangira baba bakodesheje ibicurangisho nutundi ugirango usibye ayagafanta bakuramo ugirango hari nayo bacyura ntashirira mukwishyura ibyo baba bakoresheje
  • kalisa5 years ago
    Ariko mwajya mureka.ibintu byose bikorwa namafaranga harahantu se abahanzi bavoma amafaranga atangire ubuntu gute?concert irahenda ishobora gutwara milion ziranga 5 none ngubuntu?uzababere sponsor wabo wowe udafite umururumba nubishobora uzaba urumugabo.
  • 5 years ago
    ok jya ubatiza ya salle yawe nziza irimo ibikoresho byose bya muzika hanyuma kwinjira bibe ubuntu, uzaba ukoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND