RFL
Kigali

Patient agiye gutaramana kuri pasika na Apollinaire na Marion Shako,ese afite ikihe cyerekezo mu myaka 3?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/03/2017 20:05
0


Umuhanzi Patient Bizimana yatumiye abahanzi bakomeye mu karere mu gitaramo cye kizaba kuri Pasika tariki 16 Mata 2017 kikazabera Radisson Blu Hotel & Convention Centre. Muri iki gitaramo, Patient Bizimana azaba ari kumwe na Apotre Apollinaire na Marion Shako.



Umwaka ushize wa 2016 kuri Pasika umuhanzi Patient Bizimana yakoze igitaramo cy’amateka ‘Easter Celebration concert 2016’ yari yatumiyemo umuhanzi mpuzamahanga Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo. Ni igitaramo cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground cyitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bine mu gihe kwinjira byari 5,000Frw ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Mu gitaramo cy’uyu mwaka wa 2017 kizaba na none kuri Pasika tariki 16 Mata 2017, Patient Bizimana yatumiye abahanzi bakomeye mu karere ari bo Apotre Apollinaire Habonimana w’i Burundi na Marion Shako umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya. Muri iki gitaramo ‘Easter Celebration concert 2017’, kizabera Radisson Blu Hotel & Convention Centre, kwinjira bizaba ari 5000Frw ndetse na 10,000Frw muri VIP, abifuza kugura amatike mbere bakaba bazayabona guhera mu cyumweru gitaha.

Related image

Apotre Apollinaire ni umwe mu bazafatanya na Patient Bizimana kuri Pasika

Patient Bizimana abajijwe niba hari abandi bahanzi bo mu Rwanda bazafatanya na we, yavuze ko bikiri ibanga, yagize ati “Abahanzi bo mu Rwanda tuzafatanya na bo, ashobora kuba umuhanzi ku giti cye cyangwa worship team runaka...gusa izaba ari surprise”. Abajijwe impamvu igitaramo cye yakijyanye Radisson Blu Hotel & Convention Centre,Hotel ihenze cyane, yagize ati "Concert nayijyanye Radisson Blu Hotel & Convention Centre kuko ni ahantu hagutse cyane kugira ngo buri muntu wese agire amahirwe yo kubona aho yicara kuko bafite ahantu hanini nakunze tuzisanzura."

Image result for Patient Bizimana inyarwanda

Patient Bizimana yararikiye abanyarwanda n'abandi bakunda umuziki wa Gospel kuzitabira igitaramo cye kuko hari byinshi ngo bizazuka mu buzima bwabo. Yagize ati "Icyo nabwira abantu ni uko Imana idufitiye byinshi kuri uriya munsi, abantu nababwira ko uriya munsi uzaba ari umugoroba udasanzwe. Nk'uko ijambo ry'Imana rivuga, Yohana 11:25 Yesu aramubwira ati "Ni njye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho",.. Turizera y'uko hari ibintu byinshi mu buzima bwacu bizazuka."

Ko abahanzi bakomeye bashinjwa kutazamura abahanzi bakiri bato bafite impano, ni iki Patient Bizimana abafasha?

Bivugwa ko abahanzi benshi bamaze kubaka izina no gutera imbere mu muziki wabo batajya bafasha abahanzi bakiri bato bafite impano mu kuririmba, no mu bahanzi baririmba Gospel bikaba bivugwa ko ari ko bimeze. Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com ko abahanzi bateye imbere bakwiye kujya bafasha abana bafite impano mu kuririmba akaba ari yo mpamvu mu bitaramo bye abazirikana akabaha umwanya bagahesha abantu umugisha. Yagize ati “Ku kibazo cy’abahanzi bakizamuka uziko buri mwaka nkorana n’umuntu umwe n’uyu mwaka bizabaho rwose nzaha amahirwe umuhanzi ukizamuka aheshe abantu umugisha.”                       

Ni ikihe cyerekezo Patient Bizimana afite mu myaka itatu mu bitaramo bye akora kuri Pasika?

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patient Bizimana yabajijwe icyerekezo afite mu myaka itatu na cyane ko yiyemeje kujya akora igitaramo cya pasika buri mwaka, adutangariza ko uyu mwaka turimo wa 2017 yifuje gutumira abahanzi bakomeye mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba na cyane ko igitaramo cye ari East African, umwaka wa 2018 akazatumira umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Afrika,naho umwaka wa 2019 akazatumira umuhanzi ukomeye ku rwego rw’isi. Yagize ati: "Uyu mwaka wa 2017 igitaramo nzakora ni East African, umwaka wa 2018 kizaba ari Panafrican, naho umwaka wa 2019 kizaba ari International (mpuzamahanga)."

Patient Bizimana

Marion Shako amaze gutwara ibihembo bitandukanye muziki wa Gospel muri Kenya

Kuki Patient Bizimana yiyemeje kujya akora igitaramo kuri buri Pasika?

Abajijwe na Inyarwanda.com impamvu kuri buri Pasika akora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yadutangarije ko yabitewe nuko yifuje gufatanya n’abanyarwanda bose mu kwizihiza urupfu n’izuka rya Yesu. Yagize ati “Impanvu niyemeje kujya nkora concert kuri PASIKA ni uko nifuza gufatanya n’abanyarwanda bose kwizihiza urupfu n’izuka ry'umwami  n'umucunguzi wacu Yesu Kristo."

Ni iki Patient Bizimana ahishiye abakunzi b’indirimbo ze?

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Patient Bizimana yabajijwe icyo ahishiye abakunzi b’indirimbo ze na cyane hashize igihe nta ndirimbo nshya ashyize hanze, adutangariza ko arimo gutegura Album nshya igizwe n’indirimbo 8 ikaba irimo gutunganywa na Producer Pastor P, iyi album ikazajya hanze ku munsi w’igitaramo cye tariki 16 Mata 2017. Abajijwe izina ry’iyi album yagize ati “Album mfite amazina menshi muri njyewe ariko ndimo ndabisengera Imana impe izina riyikwiye.”

Ko umwaka ushize Patient Bizimana bamwibye miliyoni 10, muri uyu mwaka nta mpungenge afite z’uko bakongera bakamwiba?

Mu gitaramo yatumiyemo Solly Mahlangu umwaka ushize muri 2016, Patient Bizimana yaje kugwa mu gihomba bamwiba miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’amatike y’amiganano yacurujwe icyo gihe. Inyarwanda.com yamubajije niba n’uyu mwaka nta mpungenge afite zo kongera kwibwa, adutangariza ko uyu mwaka bitazongera kubaho kuko ngo babifatiye ingamba. Yagize ati “Icyo kibazo twacyizeho tureba ingamba zashyirwaho kugira ngo bitazongera kuba..”

Patient Bizimana

REBA HANO INDIRIMBO 'UBWO BUNTU' YA PATIENT BIZIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND