RFL
Kigali

Pastor Zigirinshuti yavuze ko hari abadayimoni benshi bapfuye bazira igitero bagabweho na korali Abakorerayesu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/02/2017 13:08
2


Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017 ni bwo korali Abakorerayesu yo muri ADEPR Rukurazo i Kimironko yamuritse album ya kabiri y’amashusho bise ‘Nshingiye’ mu gitaramo cyitabiriwe cyane ndetse aba baririmbyi bakagabirwa inka n’umuyobozi wa Alimentation Baho wanabateye inkunga ikomeye muri iki gitaramo.



Ni igitaramo cyayobowe n'umunyamakuru Steven Karasira gitangira isaa munani z’amanywa, umuvugabutumwa akaba yari Pastor Zigirinshuti Michel washimiye cyane aba baririmbyi ku bw’igikorwa gikomeye bakoze cyo kumurika Album y'amashusho. Pastor Zigirinshuti yabwiye abari muri icyo gitaramo ko hari abadayimoni benshi bapfuye kubera igitero bagabweho na korali Abakorerayesu binyuze mu kwamamaza Yesu Kristo.

Gushyira hanze album y’amashusho izagera hirya no hino ku isi by'umwihariko ikaba ikubiyemo ubutumwa bwamamaza izina rya Yesu n'ubuvuga ibitangaza Imana yakoze, Pastor Zigirinshuti avuga ko ari igitero gikomeye cyatumye abadayimoni benshi bapfa ndetse na satani aho ari ikuzimu agahinda umushyitsi. 

Zigirinshuti

Ni igitaramo cyitabiriwe cyane

Pastor Zigirinshuti Michel umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane hano mu Rwanda, yashimiye byimazeyo abaririmbyi ba korali Abakorerayesu kuba baritanze mu buryo bwose bushoboka bakamamaza Yesu ndetse bakaba babikomeje aho babikora bibavuye mu mitima bagamije gukoza isoni satani n’ingabo ze.

Ibi ngo bituma abadayimoni benshi bapfa akaba ari na ho yahereye asaba abaririmbyi bose ba Korali Abakorerayesu ifite indirimbo zisaga 200 n’abandi bavuga ubutumwa mu buryo butandukanye kudacika intege mu murimo w'Imana bakora kuko uhesha Imana icyubahiro, uhungabanya cyane satani n'ingabo ze z'abadayimoni. Ati “Hari abadayimoni benshi ikuzimu bapfuye kubera uyu murimo ukomeye mwakoze wo kwamamaza Yesu Kristo,..”

Zigirinshuti

Pastor Zigirinshuti Michel ushinzwe ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR

“Nshingiye” ni ryo zina rya album ya kabiri y’amashusho yamuritswe kuri iki Cyumweru ikaba yarakozwe na Producer Bosco wo muri Media works studio akaba ari na we wakoze album yabo ya mbere bise ‘Aritamurura’ yitiriwe indirimbo aba baririmbyi bamenyekaniyeho ndetse ikaba yaranahawe igihembo cya Sifa Rewards mu mwaka wa 2014 nk’indirimbo nziza y’amashusho mu makorali yose yo muri ADEPR.

Etienne Nduwimwana umuyobozi wa korali Abakorerayesu yabwiye Inyarwanda.com ko bashimira Imana yabanye na bo muri icyo gitaramo, ikabaha abantu benshi baje kubashyigikira dore ko bahawe inkunga y'amafaranga y'amanyarwanda asaga miliyoni eshatu ndetse icyo gitaramo kikarangwa n’umunezero udasanzwe dore ko cyarangiye benshi batabishaka aho bifuzaga ko iyi korali ibaririmbira nyinshi mu ndirimbo zayo.

Etienne Nduwimana

Etienne Nduwimana umuyobozi wa korali Abakorerayesu

Ikindi Etienne Nduwimwana yashimiye Imana ni uko hari abayobozi bo mu nzego nkuru za Leta baje kwifatanya nabo. Yavuze ko nyuma yo kumurika iyi album bakomeje ivugabutumwa bakaba bafite inzozi zo kugeza ibihangano byabo mu mahanga akaba ari na yo mpamvu batangiye gukora indirimbo ziririmbwe mu ndimi z’amahanga kugira ngo ubutumwa buri muri ibyo bihangano bugere kuri benshi.

Korali Abakorerayesu

Korali Abakorerayesu

Hano bamurikaga kumugaragaro Album 'Nshingiye'

Neeema

Marie Jeanne Neema (uwa gatatu uhereye ibumoso) nyuma y'ukwezi akoze ubukwe yagaragaye muri New Melody mu ishusho y'umuvugabutumwa

Amafoto: Kwizera Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isaàc7 years ago
    ko nziko nta dayimoni upfa bose bategereje umunsi w'urubanza hamwe na sekibi Satan abo bapfuye Ute? cg nugukabya kuwo mu pastor?
  • Alcade Niyonsaba7 years ago
    Imana ibahe umugisha kandi ibongerere imbaraga muyikorere mutajegajega. Amen





Inyarwanda BACKGROUND