RFL
Kigali

Pastor Zigirinshuti Michel arembeye mu bitaro

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2018 10:53
4


Pastor Zigirinshuti Michel ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri ADEPR no mu zindi nsengero abwirizamo ijambo ry'Imana. Yahoze akuriye ivugabutumwa muri ADEPR, nyuma aza guhagarikwa. Kuri ubu ararembye bikomeye dore ko amaze iminsi mu bitaro.



Amakuru aturuka ahantu hizewe Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko Pastor Zigirinshuti Michel arwariye mu mujyi wa Kigali ahitwa 'Ejo heza' munsi ya Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR). Mu gihe gishize yajyanywe mu bitaro basanga arwaye 'Infection urinaire', yitababwaho n'inzobere z'abaganga, aroroherwa arataha.

Nyuma y'iminsi micye atashye, Pastor Zigirinshuti yarongeye araremba ndetse aherutse kubagwa amara. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Sinzinkayo Confiance imfura ya Zigirinshuti Michel ntibyadukundira kuko tutabashije kumubona kuri terefone ye igendanwa.

Image result for Pastor Zigirinshuti Michel Inyarwanda

Pastor Zigirinshuti Michel ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kankazi5 years ago
    Yooo!!Imana imworohereze rwose. rIRIYA VURIRO RIFITE ABAGANGA B'ABAHANGA BAZI KUBAGA CYANE AZAKIRA NDABYIZEYE.uMUKOZI W'IMANA imugirire neza yibuke imirimo ye myiza.Amena
  • 5 years ago
    Imana Imworohereze, Imwibukire ku mirimo myiza yakoze.
  • Hope5 years ago
    Yoooo Imana nitabare Michel umukozi wayo kuki turacyamukeneye pe
  • Christine5 years ago
    Imana imukize





Inyarwanda BACKGROUND