Pastor Zigirinshuti Michel uri mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda arashima Imana mu buryo bukomeye yamurinze kuva abonye izuba mu mwaka w'1966 kugeza uyu munsi tariki 12/12/2018 ubwo yizihiza isabukuru y'imyaka 52 y'amavuko.
Pastor Zigirinshuti Michel yavuze ko amaze imyaka 39 ari mu nzu y'Imana no mu murimo w'Imana. Yashimiye Imana mu buryo bukomeye kuba amaze imyaka 39 ataragwa mu cyaha icyo ari cyo cyose, icyakora yavuze ko yababajwe. Yavuze ko Imana yamuhaye umugisha w'urubyaro aho afite abana 10 (abahungu n'abakobwa) ndetse akaba amaze no kugira umwuzukuruza. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Pastor Zigirinshuti yagize ati:
Halleluaaaaaa, Halleluaaaaaa, Nshuti bene Data ndabaramukije. Tariki 12/12/1966-12/12/2018, mumfashe kubara mumbwire, ubwo nujuje ingahe? 39 nyimaze ndi mu nzu y'Imana no mu murimo wayo, sinigeze ngwa mu cyaha icyo ari cyo cyose, cyokora narababajwe. 30 nyibyayemo abahungu n'abakobwa icumi, ngize abakazana babiri n'umwuzukuru. Iyandinze, ikandindira muyinshimire. Ndabakunda.
Pastor Zigirinshuti Michel avuga ko amaze imyaka 39 atarakora icyaha
Icyakora ubutumwa Pastor Zigirinshuti yanditse ntabwo bwavuzweho rumwe. Bamwe bashimye Imana yamushoboje ntagwe mu cyaha, abandi bavuga ko atari akwiriye kuvuga ko nta cyaha yigeze agwamo. Uwitwa Sereine Nterinanziza yagize ati: "Pastor ndakwemera wampanuriye urugo rwiza i Cyangugu twasohokeyeyo, umpanurira umugisha narawubonye. Uri umukozi w'Imana ishoborabyose. Ariko ijambo ry'Imana riratubwira ngo utarakoze icyaha mu bitekerezo, mu bikorwa, mu byo avuga namutere ibuye. Tukiri mu isi ntawatungana 100%."
Emmanuel Maniragaba yagize ati: "Mugire isabukuru nziza Pastor Imana ikomeze ibiteho mubyo mukora byose kandi Imana ishimwe cyane ko ikomeje kubarinda." Mwenese Olivier yagize ati: "Isabukuru nziza Mushumba. Imana yarahabaye, Ikomeze ikwagurire imbago mu buryo bwose. Melene Mukamageza yagize atu: "Iyo tuvuga ko nta cyaha dufite tuba twibeshya."
Pastor Zigirinshuti imbere y'abakristo ayobora ba ADEPR Giheka
Erneste Sinayobye yagize ati: "Isabukuru nziza Pastor. Imana ishimwe cyane. Ni byo se koko ntabwo urigera ugwa mu cyaha icyo aricyo cyose mu myaka 39 ????!!!! Ntekereza ko icyaha washakaga gutuma iri icyo ku karubanda cyatuma itorero rihagarika umuntu. Buriya Imana nibashoboza muzadusobanuririra neza icyaha icyo aricyo."
Pastor Zigirinshutu Michel yahise asubiza Erneste Sinayobye ati: "Icyaha ntikigirwa icyaha n'uko ari icyo ku ka rubanda (cyagaragaye), kitanagaragariye abantu, kigihishe mu muntu kiba ari cyo. Ubusambanyi ntibuba icyaha ar'uko uteye inda cg yasamye. Ni icyaha cyaba gihishe mu mutima,cg cyamenyekanye."
Icyo yazize cyatumye ahagarikwa ngo yataye akazi yakoraga muri ADEPR ajya mu ivugabutumwa hanze y'u Rwanda adasabye uruhushya. Icyakora Pastor Zigirinshuti we asanga nta kosa ahubwo akavuga ko yazize umuhamagaro Imana yamuhaye. Nyuma y'ibyo yahise ahabwa kuyobora umudugudu mu gihe umwe mu bayobozi bakomeye muri ADEPR ku rwego rw'igihugu dore ko ari we wari ufite mu nshingano ibijyanye n'ivugabutumwa byose.
Ubutumwa Pastor Zigirinshuti yanyujije kuri Facebook ku isabukuru ye
Bimwe mu bitekerezo abantu batanze ku byatangajwe na Pastor Zigirinshuti
TANGA IGITECYEREZO