RFL
Kigali

Umupagani ashobora gutuma Imana itinda gusohoza ibyo yavuganye n'umukiranutsi-Pastor Zigirinshuti Michel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2018 11:16
2


Pastor Zigirinshuti Michel uyobora umudugudu wa ADEPR Giheka muri Paruwase ya Batsinda akaba umwe mu bapasiteru bakunzwe cyane mu gihugu yatangaje ko amaze kumenya neza ko umupagani ashobora gutuma Imana itinda gusohoza ibyo yavuganye n'umukiranutsi.



Pastor Zigirinshuti Michel yatangaje ibi kuri iki Cyumweru tariki 25/11/2018 mu materaniro yabereye muri ADEPR Giheka. Yagize ati: "Gusa menye neza ko burya umupagani ashobora gutuma habaho gutuma Imana itinda gusohoza ibyo yavuganye n'umukiranutsi nshingiye ko nize ko Farawo yatumye Abisiraheri bamara imyaka 430 muri Egiputa mu gihe Imana yari yarababwiye imyaka 400 ariko 30 yiyongeraho ku bwo kwinangira kwa Farawo."

Zigirinshuti

Pastor Zigirinshuti Michel umuyobozi wa ADEPR Giheka

Icyakora n'ubwo amasezerano y'Imana ashobora gutinda gusohora, Pastor Zigirinshuti Michel avuga ko icyo Imana yavuze kitajya gihera. Yunzemo ko Imana izahagurutsa Kuro kugira ngo asohoze ibyo Imana yavuganye n'umukiranutsi. Ni ijambo ry'Imana riboneka muri Ezira1:1-3 harimo amagambo avuga ko 'Iyo ubanye neza n'Imana, igihe kiragera Imana igahagurutsa Kuro ngo asohoreshwe ibyawe.'

Pastor Zigirinshuti Michel yagize ati: "Uwiteka azahagurutsa Kuro amuhagurukije gusohoza iby'Imana yavuganye nawe mu buhanuzi Amen." Abakristo bari mu materaniro ya ADEPR Giheka basabwe guhagarara buri wese mu mwanya we mu byo akora byose, basabwa kubana neza n'Uwiteka Imana yabo kuko ari byo bizatuma ihagurutsa Kuro gusohoza ibyo yasezeranije ubana n'Imana neza.

Pastor Zigirinshuti Michel

Pastor Zigirinshuti Michel mu materaniro ya ADEPR Giheka

Zigirinshuti

Abakristo ba ADEPR Giheka muri Paruwase ya Batsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi 5 years ago
    Ibyo ni ikinyoma.
  • Niyomunezero Festus Eugene5 years ago
    Amen! Ndafashijwe rwose. Nange ibyo uvuze mpise mbona aribyo koko Umupagani ashobora gutuma niyo washakaga kujya uhagera ukererewe. Gusa Imana ikomeze igusukeho amavuta Mukozi w'Imana.





Inyarwanda BACKGROUND