RFL
Kigali

Pastor Ruvubi Gonzague wahagaritswe na Sibomana na Tom azira kuvuga amanyanga yabo, yagaruwe mu mirimo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2017 16:00
2


Pastor Ruvubi Gonzague ni umupasiteri mu itorero rya ADEPR Gasave akaba umwe mu bataravugaga rumwe na komite yari iyobowe na Bishop Sibomana na Tom Rwagasana kuri ubu bari mu gihome bazira kunyereza umutungo w’itorero.



Kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017, mu buhamya yatanze mu rusengero rwa ADEPR Gasave ari naho yakoreraga umurimo w’Imana, Pastor Ruvubi Gonzague yavuze ko mu mwaka wa 2012 ari bwo yatangiye kutumvikana na komite nkuru ya ADEPR biturutse ku buriganya n’amanyanga by’abari abayobozi bakuru ba ADEPR icyo gihe.

Yaje guhagarikwa na komite ya Bishop Sibomana Jean azira kuba umwe mu bagize Komisiyo Nzahuratorero yarwanyaga ubuyobozi bwa Bishop Toma Rwagasana na Bishop Sibomana Jean kugeza aho ihiritse ubuyobozi dore ko yandikiye inzego nkuru za Leta ikagaragaza uburiganya bwa Bishop Tom na bagenzi be.

Hagati aho ariko abakristo ba ADEPR Gasave bari bazi ko Pastor Ruvubi yahagaritswe amezi atatu, mu gihe yabahishuriye ko intambara yayirwanye imyaka itanu kuva muri 2012. Pastor Ruvubi yarwanyaga uburyo abakristo bakwaga amafaranga yo kwishyura umwenda wa Dove Hotel, ibintu we yabonagamo amanyanga n’uburiganya.

Ruvubi Gonzague

Pastor Ruvubi Gonzague wari warahagaritswe na Komite ya Bishop Sibomana

Pastor Ruvubi Gonzague wari ushinzwe amakorali muri paruwasi ya ADEPR Gasave, magingo aya komite nshya ya ADEPR iyobowe na Rev. Karuranga Ephraïm, yamaze kumugira umwere ku byaha yashinjwagwa na komite ya Bishop Sibomana, asubizwa mu mirimo, ubu akaba yemerewe gukora imirimo yose ikorwa n’abapasiteri.

Uyu mubasiteri yabohowe nyuma yo kubona ko yavuze ukuri,komite nshya ya ADEPR iramubohora nkuko yabitangarije abakristo ba ADEPR Gasave. Mu kumugarura mu murimo, havuzwe ko ibyo bamushinjaga ari ibinyoma bamubeshyeye. Abakristo ba ADPR Gasave bishimiye cyane kugaruka k'uyu mukozi w'Imana baziho kuvugisha ukuri. 

Ruvubi Gonzague

Pastor Ruvubi yahanaguweho ibyaha yashinjwagwa na komite iri mu gihome

Imbere y’iteraniro muri ADEPR Gasave, Pastor Ruvubi yashimiye Imana yamurinze mu ntambara yose yanyuzemo anashimira umugore we wihanganiye ibyo bigeragezo byose ndetse ashimira n’abakristo bamusengeye. Yagize ati:

Ntabwo mvuga byinshi,..twarahanganye (n'abayobozi bakuru ADEPR) kugeza n'igihe nshobora gupfa,nkategwa ariko Imana ingirira neza, nyuma ndahagarikwa mwarabibonye, madamu yarihanganye. Uyu murimo rero,ntabwo woroshye, twahagurukijwe n'Imana itubwiye ngo muhaguruke ndi inyuma yanyu. Ikindi iyo abatambyi bananiwe, abahanuzi mukananirwa, Imana ikoresha Umwami. Ndabashimira cyane twabanye neza, madamu Imana imuhe umugisha yarankomeje,.. amarira yanyu avuyemo ishimwe, ubu ngiye gukorera hano, tuzakorana, kandi ndakijijwe, amahoro y'Imana abane namwe. 

UMVA HANO PASTOR RUVUBI ASHIMA IMANA

Twasoza tubibutsa abari abayobozi bakuru ba ADEPR barimo n'abavugizi bakuru (Sibomana na Tom) ubu bari muri gereza aho bashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR ubarirwa hafi muri Miliyari eshatu z'amanyarwanda. Aba bayobozi bamaze amezi atari macye mu gihome, bahakana ibyaha byose baregwa bakavuga ko barengana, bagahamya ko bazira amatiku y'abantu. 

Ruvubi GonzagueRuvubi Gonzague

Ruvubi Gonzague

Abakristo bishimiye kugaruka kwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ben6 years ago
    Imana ntirebe nkabantu niyo mpamvu uynambyeho adakorwa nisoni...Imana ishimwe ko ikugaruye ukiri amahoro kd utaragwa.Komeza ukore Ingororano zabihanganye zirahari.
  • Didy6 years ago
    wauuuuuuuu Imana ishimwe ko yongeye kutugarurira amahoro turishimye cyane





Inyarwanda BACKGROUND