RFL
Kigali

Pastor Rose Ngabo uzwi mu ndirimbo 'Sinzatinya' ari kubarizwa muri Amerika muri gahunda z'ivugabutumwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2018 17:55
0


Pastor Rose Ngabo ufatanya kuyobora itorero no kuvuga ubutumwa biciye mu ndirimbo, kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda y'ivugabutumwa nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Tariki 28/02/2018 ni bwo yageze muri Amerika.



Pastor Rose Ngabo ni umushumba mukuru w'itorero Baho church rikorera i Kabuga. Ni umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Byahishuriwe Yohana, Mwami Ndaje na Sinzatinya ari nayo azwiho cyane dore ko iyi ndirimbo ye yamamaze kuva kera ndetse n'uyu munsi ikaba ikunzwe cyane cyane mu mashuri yisumbuye aho abanyeshuri bayikoresha cyane muri gahunda yo kuramya Imana.

Muri iyi ndirimbo 'Sinzatinya' Pastor Rose Ngabo aririmbamo aya magambo; "Sinzatinya naho imisozi yahaguruka naho umucyo wose wahinduka umwijima, azamfata ukuboko anyobore mu bwiza bwe ni Uwiteka Imana yanjye ahagurutse kundwanirira. Atembesha inyanja mu kidaturwa asibura inzira mu butayu ni Uwiteka Imana ahagurutse kundwanirira."

Muri iyi minsi Pastor Rose Ngabo ari kubarizwa muri Amerika kuva tariki 28 Gashyantare 2018. Pastor Rose Ngabo wajyanye muri Amerika n'umuryango we, yabwiye Inyarwanda.com ko azagaruka mu Rwanda nyuma y'amezi abiri cyangwa se atatu. Abajijwe kuri gahunda zamujyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ari gahunda z'ivugabutumwa aho azabwiriza ndetse akanaririmba mu matorero atandukanye yo muri Oklahoma.

Rose Ngabo

Pastor Rose Ngabo mu nzira yerekeza muri Amerika

Rose Ngabo

Rose Ngabo yajyanye n'umutware we hamwe n'umuhungu wabo

Rose Ngabo

Pastor Rose Ngabo ni umwe mu barambye mu muziki wa Gospel

Diana Kamugisha

Pastor Rose Ngabo hamwe n'umugabo we mu gitaramo aherukamo i Kigali

MU MAFOTO: Diana Kamugisha na Rose Ngabo bakoze igitaramo cyanyuze benshi, Apotre Mignonne atanga impanuro

Pastor Rose Ngabo (ibumoso) mu gitaramo yateguranye na Diana Kamugisha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND