RFL
Kigali

Kigali: Hagiye kubera inama mpuzamahanga 'Breakfast meeting' y'abakozi b'Imana b'abagore yateguwe na FMFI

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2018 16:31
0


Mu Rwanda hagiye kubera inama yiswe 'Breakfast meeting' yateguwe na Femele Ministries Forum International, uyu ukaba ari umuryango mpuzamahanga w'abapasiteri b'abagore bishyize hamwe mu rwego rwo gushishikariza abagore kujya mu ivugabutumwa. Kuri ubu bamwe mu bashyitsi batumiwe muri iyi nama bageze i Kigali.



Ni ubwa mbere iyi nama mpuzamahanga Female Ministries Forum Internation (FMFI) igiye kubera mu Rwanda. Inama yo muri uyu mwaka wa 2018 izaba tariki 01/12/2018 ibere i Kabuga kuri Baho church mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Izatangira Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Tanu z'amanywa. Kugeza ubu bamwe mu bakozi b'Imana b'abagore batumiwe muri iyi nama bamaze kugera mu Rwanda, bakaba barageze i Kigali ku wa Kabiri tariki 27/11/2018.

Pastor Rose Ngabo uyobora itorero Baho church ry'i Kabuga rizacyira iyi nama mpuzamahanga igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aganira na Inyarwanda.com yagaragaje ko ari umugisha u Rwanda rwagize kuba rugiye kwakira iyi nama. Yagize ati: "Iyi nshuro tugiye guhurira mu Rwanda kubera ko ariho Imana yatwohereje. Imana yavuganye n'Umuyobozi wacu Ap.Tina Suwa, imushyiramo umutwaro wo kuza gusengera mu Rwanda, asengera igihugu cye na benegihugu."

FMFI

Abakozi b'Imana b'abagore bazaba bari muri iyi nama yiswe 'Breakfast meeting' ni; Ap.Tina Suwa umuyobozi wa FMFI International (ku rwego rw'isi), Rev Titi Adewumi uyobora FMFI muri Nigeria, Pastor Catheline M.Mwesigye uyobora FMFI muri Afrika y'Epfo, Diana Kamugisha uyobora More Worship Ministries mu Rwanda na Pastor Rose Ngabo wa Baho church/Outreach Center.

Female Ministries Forum Internation (FMFI) ikorera cyane mu bihugu byo muri Afrika y'Uburengerazuba ndetse no mu bihugu byo mu Majyepfo y'Afrika. Intego bafite ni uko uyu muryango wakorera no mu bihugu binyuranye byo mu karere k'Afrika y'Uburasirazuba. Bifuza kandi kurenga Afrika, uyu muryango ukagera no mu bindi bihugu binyuranye ku isi. FMFI isanga iki ari igihe cyayo cyo gukorera Imana.

Pastor Rose NgaboPastor Rose NgaboPastor Rose Ngabo

Bamwe mu batumiwe muri iyi nama idasanzwe bamaze kugera mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND