RFL
Kigali

Pastor Olive agiye kwimikwa nyuma y’imyaka 7 atangije itorero agategwa iminsi azira kuritangiza akiri umukobwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2017 14:35
1


Pastor Olive Murekatete watangije itorero akiri umukobwa, agiye kwimikwa nk’umushumba mukuru w’itorero Shiloh Prayer Mountain church mu Rwanda ari naryo yatangije. Ibirori byo kwimikwa kwe bizaba tariki 1 Mata 2017 bibere muri Marriott Hotel mu mujyi wa Kigali.



N’ubwo agiye gusukwaho amavuta akaba umushumba mukuru w’itorero, Pastor Olive Murekatete abajijwe na Inyarwanda.com niba agiye kuba Reverend, Bishop cyangwa se Apotre, yadutangarije ko ku munsi w’iyimikwa rye ari bwo abantu bazamenya umwanya yasengeweho. Yakomeje avuga ko ari nabwo uzamwimika azamenyekana.

Kugeza ubu hashize imyaka hafi 7 kuva Pastor Olive Murekatete atangije itorero Shiloh Prayer Mountain church. Iri torero yaritangije akiri umukobwa, bibyara impaka mu bakristo, bamwe baramushyigikira abandi baramwamagana, abandi bamutega iminsi bavuga ko atazabirambamo kuko ngo nta mukobwa wo kuyobora itorero.

Pastor Olive Murekatete avuga ko yari yarivuganiye n’Imana ijya kumutuma, ari yo mpamvu ibyamuvugwagaho byose bitamucaga intege. Pastor Olive yabwiye Inyarwanda.com ko nyuma yo kurushinga mu mwaka wa 2015 akarushingana na AIP Ndaruhutse Bernard nabwo amagambo ngo yakomeje kuvugwa, abamurwanya bavuga ko ngo atazabyara ariko kugeza ubu akaba akikiye imfura ye aherutse kwibaruka. Yagize ati:

Nk’ubu nkanjye natangije itorero ndi umukobwa ni ikintu gikomeye cyane kuko tumenyereye abashumba b’aba papa, abashumba bubatse ingo, abashumba b’igitsinagabo atari n’abagore, noneho njye nza ndi igitsinagore ntafite n’umugabo (akiri umukobwa) nta muntu wanyizeraga, banyizeraga gacye gacye, bumvaga nzabivamo igihe icyo ari cyo cyose,.. Birasakuza cyane ukuntu ntangiza itorero ndi umukobwa, abantu bakibaza uko ngira inama abubatse ingo, uko nsezeranya abageni, ibintu byinshi. Njye nababwiraga ko hayobora Umwuka hatayobora amarangamutima, umupasiteri umwe yarambwiye ngo uri umuvugabutumwa ntabwo uraba umupasiteri kubera ko utagira urugo, igihe kiragera umugabo ndamushaka, bati ntabwo uzabyara, birasakuzaa ndabyara,.. ()

Pastor Olive yavuze ko mu muhango wo kwimikwa kwe, abakristo bose ba Shiloh Prayer Mountain church bazaba bahari kimwe n’abandi bagiye batumira. Abajijwe niba bazamwimika akaba Reverend, Bishop cyangwa se niba azaba Apotre, Pastor Olive yavuze ko bizamenyekana uwo munsi kuko ubu ngo bikiri ibanga. Yagize ati “Aho naho ni Surprise ariko uwo munsi bizahita bimenyekana.”

Twamubajije niba hari abandi bapasiteri bazasengerwa uwo munsi, adutangariza ko uwo munsi ari we uzasengerwa gusa, abandi bashumba bazafatanya umurimo w’Imana akazabasengera mu muhango uzaba ikindi gihe. Yagize ati: Ni njyewe uzabanza noneho nyuma yanjye tuzategura undi muhango wo gusengera abandi bashumba, ubu itariki ntabwo turayemeza kuko tugomba kubanza kubahugura kugira ngo buri wese ajye mu mwanya we azi ikintu agiye gukora anabyumva neza."


Pastor Olive Murekatete hamwe n'umugabo we AIP Ndaruhutse Bernard






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Papa Eric7 years ago
    Ariko abantu nibabi cyane bahera hasi kugeza hejuru bavuga niba ibyavuzwe kuri Pastor Oliva agitangira Itorero akaba abyaye yewe banavuzeko atazashaka biraba none gusengerwa birarimbanije barajyahe abanyamagambo Bose babireba yarabiriribye .Ubunwa bugiye kuba ubucwende ni bahore ntawahindura umugambi wImana Oliva terimbere turakushyigikiye tuzaza twambaye neza.Ntugacogore ufite iyerekwa rizima.





Inyarwanda BACKGROUND