RFL
Kigali

Pastor Mutesi Maggie yishwe anizwe, umugabo we ukekwaho iki cyaha ari mu maboko ya Polisi-IKIGANIRO

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2017 16:52
3


Pastor Mutesi Maggie wayoboraga amasengesho y’abanyamadini yaberaga muri Kigali Serena Hotel, yitabye Imana tariki 10 Nzeri 2017 mu buryo butunguranye. Kugeza ubu ariko iperereza rya Polisi ndetse n’ibizamini by’abaganga byerekana ko yishwe anizwe. Umugabo we Drake Mugisha arakekwaho iki cyaha ndetse magingo aya ari mu maboko ya Polisi.



-Drake Mugisha na Pastor Mutesi Maggie bari bamaranye imyaka 8 babana

-Muri 2016 Drake Mugisha yari yasabye gatanya nyuma asaba imbabazi Maggie

-Mu rugo rwa Drake na Maggie hahoraga amakimbirane

-Pastor Mutesi Maggie yajyanywe kwa muganga asa nk'uwapfuye

-Ibizamini by'abaganga byagaragaje ko Pastor Maggie yishwe anizwe

-Nyuma y'urupfu rwa Maggie, Drake yavuze ko agiye kurongora umukobwa w'imyaka 20

-Kugeza ubu Mugisha Drake ari mu maboko ya Polisi kuva kuwa Gatanu

-Musaza wa Maggie yahise atwara abana bose abavana kwa Drake

Pastor Mutesi Maggie yavutse mu 1980, yitaba Imana tariki 10 Nzeri 2017, ashyingurwa kuwa Kane tariki 14 Nzeri 2017. Pastor Mutesi Maggie yari umuyobozi muruku w'umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru). Yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda. Aya masengesho y'abayobozi b'amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2017, ni bwo Polisi y'u Rwanda yatangaje ko nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie yishwe anizwe nkuko byagaragajwe n’ibizamini by’abaganga. Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikomeje iperereza, umugabo wa nyakwigendera Pastor Maggie, ari we Karangwa Mugisha Drake akaba ari umwe mu bakekwaho iki cyaha ndetse magingo aya akaba ari mu maboko ya Polisi kuva kuwa Gatanu tariki 15 Nzeri 2017. ACP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemereye itangazamakuru ko Polisi yataye muri yombi Drake Mugisha.Yagize ati:

Iperereza ry’ibanze riragaragaza ko Pasiteri Maggie Mutesi yishwe, azira kubura umwuka, anizwe cyangwa hakoreshejwe ikindi kintu. Mu bimenyetso bishingirwaho harimo raporo y’abaganga basuzumye umurambo, amakimbirane Nyakwigendera yari afitanye n’umugabo we, urukurikirane rw’amakuru y’ubuzima bwabo bombi mu masaha y’ijoro n’igitondo Maggie yapfiriyemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2017, Inyarwanda.com yaganiriye na Murara Arthur musaza wa Pastor Mutesi Maggie adutangariza ko n'ubusanzwe uyu nyakwigendera atari abanye neza n'umugabo we (Drake Mugisha) dore ko ngo mu rugo rwabo hahoraga amakimbirane akuruwe n'umugabo ndetse ngo muri 2016 bari bagiye kwaka gatanya, ariko umugabo ari na we washakaga cyane gatanya, aza gusaba umugore we imbabazi gatanya barayireka.

Murara Arthus musaza wa Pastor Maggie yabwiye Inyarwanda ko mu bimenyetso bigaragaza ko Pastor Maggie ashobora kuba yarishwe n'umugabo we, harimo kuba nyakwigendera Maggie yari muzima nta kibazo na kimwe afite cy'uburwayi ndetse ngo kuwa Gatanu (tariki 8 Nzeri 2017) bari kumwe (Maggie na Murara). Indi mpamvu ni uko ku Cyumweru tariki 10 Nzeri ari nawo munsi Maggie yitabiyeho Imana, yari yabyutse ari muzima ari hamwe n'abana be ndetse akaba yari afitanye gahunda y'urugendo n'abandi bantu bari barimo kuvugana kuri tefefone, ariko bagera iwe baje kumucaho bagatungurwa no kubwirwa ko Maggie yarembye.

Mutesi Maggie

Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie

Ibizamini bya muganga (Autopsy) byakozwe n'abaganga b'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byagaragaje ko Pastor Maggie yishwe anizwe. Kuba nta wundi muntu wari kumwe nawe ku munsi yapfiriyeho (Ku Cyumweru) kuva mu gitondo usibye umugabo we (Drake), ni kimwe mu bigaragaza ko ngo nyakwigendera yaba yarishwe n'umugabo we. Ibi bimenyetso byiyongera ku makimbirane yaranze umubano wabo n'ibindi byagiye bigaragara mbere na nyuma y'urupfu rwa Pastor Maggie. Ibi byose ni bimwe mu byo Polisi y'u Rwanda yagendeyeho mu guta muri yombi Mugisha Drake. 

Inyarwanda yabajije Murara Arthur niba umuryango we waha imbabazi Mugisha Drake igihe yahamwa n'icyaha cyo kwica Pastor Maggie akagisabira imbabazi, adubiza ko bigoye, gusa ngo imbabazi bazimuha. Yagize ati: "Biragoye, uretse ko imbabazi ni imbabazi, sinavuga ngo umuryango we sinzongera guhura nawo kuko dufitemo abana,abo bana ba Maggie ni abana banjye, ni abana ba Drake, hari amaraso dusangiye, imbabazi ntacyo nabivugaho ariko nazimuha tukabaho nk'abandi". 

UMVA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MUSAZA WA PASTOR MAGGIE

Nyuma y'urupfu rwa Pastor Maggie ndetse na nyuma y'aho umugabo we Mugisha Drake aterewe muri yombi na Polisi y'u Rwanda, abana bose uko barindwi ubu bari kuba kwa musaza wa Maggie ari we Murara. Nkuko Murara yabitangarije Inyarwanda.com, aba bana yabajyanye iwe nyuma yo kubimenyesha inzego z'ubuyobozi kuva mu nzego z'ibanze kugeza mu nzego za Leta nkuru zirimo na Polisi y'u Rwanda na CID. 

Pastor Mutesi Maggie na Drake Mugisha bari bamaranye imyaka 8 babana nk'umugabo n'umugore, bakaba bari bafite abana 7 barera harimo batatu babyaranye. Kwica uwo mwashakanye ni icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Igitabo cy’amategeko ahana, ingingo yacyo y'142 ivuga ko umuntu uhamwe n'iki cyaha, ahanishwa igifungo cya burundu.

Pastor Mutesi Maggie

Murara Arthur musaza wa nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie (Ifoto: Gideon N M)

UMVA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MUSAZA WA PASTOR MAGGIE

Pastor Mutesi Maggie hari icyo yasize asabye abanyamadini

Mu mwaka wa 2013, Pastor Maggie yatangaje ko itorero ari ryo rigomba gukora ibisigaye mu kuzana ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cy'u Rwanda no mu itorero kuko Leta yakoze ibyo yagombaga gukora. Mu nyigisho ze, Pastor Maggie yahoraga yibutsa abanyamadini gukorera mu bumwe. Nyakwigendera Pastor Maggie yahoraga abwira abo basengana ko ububyutse bugiye guhera mu Rwanda bugakwira isi yose. Muri 2015 yasabye abanyamadini kujya basengera umuryango mugari bagahagarika mu izina rya Yesu urupfu rutunguranye rukomeje gutwara benshi.

UMVA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MUSAZA WA PASTOR MAGGIE

Mu kumusezeraho mu rusengero hari abantu benshi

Ubwo Pastor Maggie yashyingurwaga

Umuvugabutumwa Becky (hagati) na we yagiye gushyingura Pastor Maggie

Pastor Rose Ngabo (ibumoso) ni umwe mu bagiye gushyingura Maggie

UMVA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA MUSAZA WA PASTOR MAGGIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gahongayire6 years ago
    Ibinibyo nanze ngondapfira mulibagasanyi
  • Bbbb6 years ago
    Bavuga ngo Divorse mwese mugasakuza ngo muzatandukanywa nurupfu ubwose uyu si azize ibyizere no gukiomera ku masezerano yinduru murugo ngaha ngo badasenya
  • hhhhhhhhhhhh6 years ago
    ark mwagiye mureka umuntu abangamiwe yakwihangana kugeza ubwo apfa ntekereza ntakibazo baribafitanye ahubwo yishwe nurupfu rusanzwe kuko nubundi yajyaga agira indrwara akajyamurikoma kuburyo yamaraga numunsi wose akaza guhembuka ubworero ntekereza aribyo yazize naho mureke kubeshyera umugabo we





Inyarwanda BACKGROUND