RFL
Kigali

Pastor Mutesi Maggie wajyaga ategura amasengesho y’abayobozi b’amatorero yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2017 11:52
4


Inkuru y’incamugongo iri mu bakristo n’abandi banyarwanda batari bacye ni urupfu rutunguranye rwa Pastor Mutesi Maggie watangije umuryango Gates of Heaven Ministries.



Pastor Mutesi Maggie yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 azize uburwayi nkuko inshuti z’umuryango we zirimo na Pastor Rose Ngabo zabitangarije Inyarwanda.com ndetse bigatangazwa na none na Pastor John Kaiga umwe mu bakozi ba Serena Hotel aho Pastor Maggie yajyaga akorera buri kwezi amasengesho y’abayobozi b’amatorero.

Amakuru twahawe avuga ko kuri iki Cyumweru Pastor Mutesi Maggie yari muzima ari hamwe n’abana be mu rugo, nuko ajya mu cyumba, aza kugwa hasi acika intege, biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga ariko ashiramo umwuka atari yagera ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Pastor Mutesi Maggie

Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie

Pastor Mutesi Maggie ni we watangije umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru), akaba yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda.

Aya masengesho y'abayobozi b'amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel. Mu mwaka wa 2013, Pastor Maggie yatangaje ko ari ryo rigomba gukora ibisigaye mu kuzana ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cy'u Rwanda no mw’itorero kuko Leta yakoze ibyo yagombaga gukora. Mu nyigisho ze, yahoraga yibutsa abanyamadini gukorera mu bumwe. Nyakwigendera Pastor Maggie yahoraga abwira abo basengana no ububyutse bugiye guhera mu Rwanda bugakwira isi yose. 

Mutesi Maggie

Buri kwezi muri Serena Hotel haberaga amasengesho ategurwa na Pastor Maggie

Mutesi Maggie

Mutesi Maggie

Pastor Mutesi Maggie yazize urupfu rutunguranye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • norman gasaro peace6 years ago
    tubuze intwari yu rwanda our lvly mum tuzahora tukwibuka RIP
  • jenedus6 years ago
    Imana imwakire mubayo.Aruhukire mumaho kandi twihanganishije umuryango we cyane
  • Royce6 years ago
    Took Mana we umwakire mubawe pe Imana iguhe iruhuko ridashira Amen
  • Mujyanama 6 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashyira wakoze ibikwiye Mugihe cye Ahubwo abasigaye twitekerezeho Kuko Twese Niyo nzira





Inyarwanda BACKGROUND