RFL
Kigali

Pastor Mpyisi yatangaje ikintu cyamunaniye kikananira ba Musenyeri, Papa, mayibobo n'isi yose-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/10/2017 11:37
1


Pastor Ezra Mpyisi yatangaje ikintu cyamunaniye mu buzima ndetse kikananira isi yose yaba abanyacyubahiro na ba mayibobo. Iki kintu kandi ngo cyananiye ibihugu byateye imbere ndetse kinanira ibikiri mu nzira y’amajyambere.



Pastor Mpyisi yatangaje ibi mu itangwa ry’ibirori Sifa Rewards 2017 byabereye muri Kigali Marriot Hotel kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017. Ni ibirori byatangiwe ibihembo bitangwa ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana, iki gikorwa kikaba gitegurwa n’umuryango Isange Corporation.

Pastor Mpyisi yatangiye avuga ko abamutumiye muri iki gikorwa bari bifuje ko yabwiriza ku gufasha imfubyi n’abapfakazi, arabahakanira ababwira ko iryo kosa atarikora ahubwo ko azabwira abantu ikintu gihangayikishije isi, kikaba cyaramunaniye nawe ubwe kikananira abanyacyubahiro ndetse n’abaciriritse. Yamaze iminota hafi 40 atari yavuga iki kintu, nyuma mu gusoza avuga ko ari icyaha asaba abantu bose kwirinda icyaha n'igisa nacyo kuko ibihembo byacyo ari urupfu nkuko Ijambo ry'Imana ribivuga. Pastor Mpyisi yagize ati:

Ndashaje ntabwo nababeshya nabwirije imyaka 60 nkorera Imana ntigiza nkana ariko ntarashyira iki gitabo (Bibiliya) mu bwonko bwanjye mbatiza ibihumbi, nshyingira ibihumbi mu Rwanda no mu mahanga mpura n’abakomeye ariko Mpyisi hari icyananiye. Ikintu cyananiye isi yose, cyananiye abagabo, cyananiye abagore, cyananiye abasirikare, cyananiye ba mayibobo, cyananiye abapasitoro, cyananiye abakristo, cyananiye Sheikh, cyananiye umusilamu, cyananiye uwo kwa Ryangombe, icyo kintu ni iki? Bantu b'Imana ni cyo naje kubabwira.Isi yose yananiwe gutsinda ikintu kitwa icyaha, icyaha cyananiye intwari zose, cyananiye imbwa, cyananiye abagabo, cyananiye abategetsi, cyananiye abategekwa, cyananiye ba Bishop, cyananiye ba Musenyeri na Papa cyananiye mayibobo (...) Ibihembo by'ibyaha ni urupfu.

Pastor Mpyisi

Pastor Mpyisi imbere y'abari bitabiriye ibirori bya Sifa Rewards 2017

Pastor Mpyisi yanze abantu batinya kuvuga icyaha mu izina ryacyo

Pastor Mpyisi yakomeje avuga ko hari abantu basigaye banga kuvuga icyaha mu izina ryacyo, ibyo akaba asanga bishobora gutuma icyaha gihabwa intebe. Yavuze uburyo abapasitori babwiriza ariko bagera mu gihe cyo kwihanisha bakavuga ko 'abashaka gukizwa ni baze tubasengere', bakanga kwerura ngo bahagurutse abasambanyi n'abajura n'abandi bakoze ibyaha bitandukanye ngo babasengere.

Pastor Mpyisi yavuze uburyo umubyeyi agaya imyitwarire y'umukobwa we akabwira abantu ko umukobwa we yamunaniye akanga kuvuga ko ari umusambanyi ngo yaba amuteje abantu. Pastor Mpyisi ati: "None ubu dusigaye (icyaha) tugitsinda tukagiha andi mazina kugira ngo kigume ku ntebe cyo kanyagwa,.. icyaha kivugwe mu izina ryacyo.Uko amadini ya Gikristo avuka ni ko ibyaha byiyongera"

UMVA HANO PASTOR MPYISI ABWIRIZA MURI SIFA REWARDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndacyayisenga jean pierre6 years ago
    Rwose muhehe mbyisi nagukunda pe njyewe nsengera muri ADEPR ariko pe nkunda uyumusaza icyampa nkasaza nkuko yisaziye pe, ashaje neza yubaha imana nukuri imana izamuhe kunesha icyisi yose yanniwe





Inyarwanda BACKGROUND