RFL
Kigali

Pastor Mpyisi ni we uzabwiriza mu itangwa ry’ibihembo Sifa Rewards 2017, URUTONDE RW’ABAZAHEMBWA

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/09/2017 17:02
0


Ku nshuro ya Gatanu mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo Sifa Rewards bihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gisata cy’iyobokamana. Kuri iyi nshuro ibi birori bihembo bizatangwa tariki 1 Ukwakira 2017.



Ibirori bizatangirwamo ibi bihembo bizaba ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 bibere muri Marriot Hotel i Kigali. Peter Ntigurirwa umuyobozi wa Isange Corporation itanga ibi bihembo, yabwiye Inyarwanda.com ko Pastor Ezra Mpyisi umwe mu bapasiteri bazwi cyane hano mu Rwanda ari we uzigisha ijambo ry’Imana. Yagize ati: “Pastor Mpyisi ni we uzigisha, mvuye kumureba”

Image result for Pastor Mpyisi Ezra

Pastor Mpyisi umwe mu bahawe igihembo cya Sifa Reward ni we uzabwiriza

Abazitabira ibi birori bazataramirwa n'abaririmbyi banyuranye barimo; umuhanzi Israel Mbonyi, umukirigitananga Deo Munyakazi, korali Seraphim ya AEBR Kacyiru n'itorero Amasimbi n’amakombe ryashinzwe na nyakwigendera Rugamba Sipiriyani uri mu bazahabwa igihembo muri Sifa Rewards 2017. Umushyitsi mukuru mu itangwa ry’ibi bihembo, azaba ari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

DORE URUTONDE RW’ABAZAHABWA IBIHEMBO MURI SIFA REWARDS 2017

1.Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS: Rworohereje ibikorwa by’ivugabutumwa mu magereza.

2.Umuryango wa Gikristu Caritas Rwanda: Wagize uruhare mu iterambere ry’abaturage.

3.Umuryango wa Gikristu ADRA Rwanda: Uruhare wagize mu gufasha impunzi.

4.Amasezerano Community Banking: Ikigo cy’imali cya Gikristo cyagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

5.Lycee de Notre Dames de Citeaux: Ishuli ryagize uruhare mu burezi bw’umwana w’umukobwa.

6.Pastor Nyamutera Joseph (Umuyobozi wa Rabagirana Ministries): Yagize uruhare mu gutangiza imishinga igamije kubaka Isanamitima, Ubumwe n’Ubwiyunge.

7.Umuryango Women Foundation Ministries: Uruhare wagize mu kuremera abatishoboye binyuze mu gikorwa cya ThanksGiving.

8.Bishop Margret Rwandamura: Umugore wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa ryo ku maradiyo.

9.Korali Seraphim Melodies (AEBR): Uruhare igira mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bayakeneye (indembe zo mu bitaro bya CHUK).

10.Itorero Inkurunziza: Uruhare ryagize mu gutangiza amasengesho yo mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita- Lunch Hour

11.Musenyeri Kolini Emmanuel: Yagize uruhare mu gusigasira ubusugire bw’Itorero ry’u Rwanda.

12.Prof Dr Rwigamba Balinda: Rwiyemezamirimo wa mbere watangije Kaminuza yigenga (ULK) akanafasha abatishoboye abishyurira.

13.Rugamba Cyprien: Umuhanzi wahimbye ibihangano bikoreshwa cyane mu iyogezabutumwa no muri Sosiyete Nyarwanda.

14.Radio Rwanda: Radio ya mbere yafashije ubutumwa bwiza kwamamara.

15.Africa College of Theology (New Life Bible Church): Ishuli rya Theology rifite ireme ry’uburezi.

Image result for Peter Ntigurirwa amakuru

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND