RFL
Kigali

Pastor Mpyisi arasaba Leta gukuraho ijambo ‘Kunyereza umutungo’ rigasimbuzwa ‘Igisambo’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2017 8:04
1


Pastor Ezra Mpyisi ubarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi arasaba Leta gukuraho ijambo ‘Kunyereza umutungo’ ahubwo umuntu wagaragayeho iki cyaha akajya yitwa Igisambo.



Pastor Mpyisi yatangaje ibi mu birori byatangiwemo ibihembo Sifa Rewards 2017 byabereye muri Kigali Marriot Hotel kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017. Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi barimo n'abayobozi mu nzego za Leta haba muri Guverinoma no mu zindi nzego ukongeraho n'iz'abikorera.

Ubwo yari arimo abwiriza ijambo ry’Imana mu magambo arimo urwenya ariko kandi arimo ubutumwa bukomeye buvanze n'impanuro, Pastor Mpyisi yagarutse cyane ku cyaha n’ingaruka zacyo, asaba abantu bose kwirinda icyaha n’igisa nacyo kuko icyaha ari cyo kintu cyananiye abantu bose yaba abanyacyubahiro, abaciriritse, ba bayibobo n'abandi. Yabibukije kandi ko icyazanye Yesu ku isi ari ukubakiza icyaha.

Mpyisi

Pastor Ezra Mpyisi mu birori bya Sifa Rewards 2017

Pastor Ezra Mpyisi yasabye aba Minisitiri bari mu birori bya Sifa Rewards 2017 kuzamukorera ubuvugizi kuri Leta bakayimenyesha ko ayisaba gukuraho ijambo kunyereza umutungo, kuko uwakoze iki cyaha aba ari umujura ndetse n’igisambo bityo akaba adakwiriye kwitwa andi mazina amugira umwere ahubwo akaba akwiriye kwitwa Igisambo. Yagize ati:

Niba uri igisambo, uri igisambo, none ubu basigaye babivuga mu kinyabupfura, ngo banyereje umutungo wa Leta,..ni bagende bo kanyagwa ni ibisambo,… Ba Minisitiri muri aha muzakureho ijambo kunyereza umutungo wa Leta, muvuge ngo ni igisambo. Ndabatumye muzabinsabire (….) Erega ndababwira, sinsigaje se igihe gito, nintababwira se ejo nzaba nkiriho?.

Pastor Mpyisi

Pastor Ezra Mpyisi yatangarije abari muri ibi birori ko yanze gukoresha insanganyamatsiko yari yasabwe n’abateguye ibi birori dore ko ngo bashakaga ko yigisha ku ‘Gufasha imfubyi n’abapfakazi’ ariko we ababwira ko atakora iryo kosa ahubwo ko azavuga ku cyaha kuko ari cyo gihangayikishije isi ndetse kikagira ingaruka nyinshi cyane ku batuye isi.

Yasabye abanyamadini n’abakristo muri rusange kubanza bagakiranuka bakakira Yesu Kristo muri bo bakabona gukora indi mirimo yo gufasha imfubyi no kwita ku bakene kuko ari bwo izandikwa mu gitabo cyo mu ijuru. Yakebuye abavuga ko umukobwa/umugore afite imyitwarire itari myiza mu gihe baba baca ku ruhande bakanga kwerura ko ari umusambanyi cyangwa akora ibindi byaha baba birinze kuvuga ko batiteranya. Yunzemo ati: "Mureke gukikira muvuge ijambo ry’Imana nk’ukuri"

Sifa Rewards 2017

Pastor Ezra Mpyisi umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda

Pastor Ezra Mpyisi yabwiye abakristo ko amasengesho avanze no gukora ibyaha ari ikizira ku Mana kuko ari ukujomba Yesu ibikwasi. Yagize ati: "Yesu ntashaka ko umuririmbira kandi umujomba ibikwasi, amasengesho avanze no gukora icyaha, Uwiteka abyanga urunuka." Nubwo Pastor Mpyisi yamaze hafi isaha yose arimo kubwiriza, yarinze ava kuri stage ubona abantu bakinyotewe no kubana nawe ahanini bitewe n'urwenya rwe ruvanze n'impanuro. Yasoje aha ikaze abantu bose bifuza ko yazabaganiriza ku ijambo ry'Imana abasaba ko bazamushaka bakaganira byimbitse. 

Sifa Rewards 2017

Hari abantu benshi

Pastor Mpyisi

UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

Sifa Rewards 2017

BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu na we yari ahari

Sifa Rewards 2017

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS rwahawe igihembo

REBA HANO MU MAFOTO UKO SIFA REWARDS 2017 YARI IMEZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • CM6 years ago
    Umusaza ufite ijambo! ramba rwose Mzee Mpyisi, ndakwemera cyane





Inyarwanda BACKGROUND