RFL
Kigali

Pastor Majyambere yatanze impamvu 10 zemeza ko amatorero yose ukuyemo irye ari inyuma y’itorero rijya mu ijuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2017 17:47
0


Nyuma y’inkuru Inyarwanda.com duherutse kubagezaho yavugaga ibyo Pastor Majyambere Joseph yatangaje, agahamya ko amatorero n’andi madini biri inyuma y’itorero rijya mu ijuru,benshi bakayibazaho abandi bakavuga ko atari ukuri kuko ngo nta muntu watangaza ibyo, kuko ngo byuzuye ubuyobe, kuri ubu Pastor Majyambere yatanze impamvu 10 zibishimangi



Ni nyuma y’ikiganiro Inyarwanda.com twagiranye n’umushumba mukuru w’itorero Umuriro wa Pentecote mu Rwanda Pasteri Majyambere Joseph aho twamubazaga impamvu mu muhango wo kwimika abapasiteri wabaye mu mpera za 2016 atatumiye abayobozi b’andi madini n’amatorero kugirango bamufashe kwimika abandi ba Pasteri, asubiza icyo kibazo yari abajijwe n'umunyamakuru wa Inhyarwanda.com, yagize ati: “Ntabwo nabatumiye nta nubwo nana batumira. Uzi ikintu bita gushyira umuntu inyuma y’itorero,umuntu wakoze icyaha mu itorero, bakamushyira inyuma y’itorero, aba bapasteri bandi bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru.”

Twifuje kumenya ibyaha aba bayobozi b'amadini n’amatorero baba barakoze kugira ngo babe bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru nk'uko Pasteri Majyambere Joseph abivuga.  Asabwe kugira icyo abivugaho yagize ati: Ku bemera Bibiliya Yesu yavuze aya magambo:” nimuguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri” (Yohana 8:31). Ibi byagaragaza ko hari abazava mu ijambo ntibabe bakiri abigishwa be nyakuri. Yesu mbere yuko asubira mu ijuru yabajije Petero gatatu ati”urankunda” nawe aramusubiza ati”ndagukunda Mwami”aramubwira ati”ragira intama zanjye”(Yohana 21:15-17).

Umuriro wa Penteconte

Pastor Majyambere Joseph

Dore impamvu 10 Pastor Majyambere ashingiraho agahamya ko amatorero n’andi madini yose ukuyemo irye bitenze mu itorero ry’Imana

Amakuru asobanura neza ibyo yatangaje mu minsi ishize, Inyarwanda.com dukesha Pastor Majyambere Joseph, uyu mushumba avuga ko kuba hari abayobozi b’amatorero bagendera ku mahame ataba muri Bibiliya ari gihamya yuko bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru. Muri ayo mahame harimo kuba hari abagore birimbisha inyuma kandi Bibiliya itanga impuguro zo kutaboha imisatsi ku bagore no kwambara amazahabu. Harimo kandi kuba insengero nyinshi mu gihe cy’igaburo ryera, buri mukristo usanga bamuhaye agakombe ke mu gihe Yesu yasize avuze ko bajya basangirira ku gikombe kimwe bagakurikiza urugero rw’uko yasangiraga n’abigishwa be. Impamvu zatanzwe na Pastor Majyambere ni nyinshi reka mbareke muzisome hano hepfo uko 10:

1.Uwo yasigiye izo ntama arizo torero yandikiye itorero agira ati”Bagore umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma,uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara amazahabu cyangwa uwo gukanisha imyenda”(1Pet 3:3)

Nyamara iyo winjiye mu nsengero muri iyi minsi usanga ibyo petero yabujije itorero aribyo bakora gusa. Niba ushaka kumenya indi mirongo reba (1tim 2:9; guteg 22:5)

2.Tuvuge iki se kukuva mu ijambo. Yesu yasize abwiye abigishwa ati:”Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa,azakizwa.(Mark 16:15-16) ntiwumva ko mbere yo kubatizwa ugomba kwizera none se ntabwo urabona ababatiza abana bimpinja bataramenya kuvuga n’ururimi rw’ababyeyi babo? Uyu umubatiza abwirwa n’iki ko uyu yizeye?

3.Kuva mu ijambo byabaye intero n’inyikirizo (nibintu bisa nkabo bimenyerewe). None se yesu yavuze iki ku gutanga ifunguro ryera(guhazwa)? Ntiyafashe igikombe akagishimira,akakibaha, akababwira ati”Munywere kuri iki mwese: kuko aya ari amaraso yanjye yisezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo babarirwe ibyaha”?  (Mat 26:27-28) soma na none 1 Korint 11:25. None se ni bangahe bagerageza gukoresha iki gikombe byibura kuri 12(bangana n’intumwa)? Ubu buri wese ntagira ake gakombe? Hari n’abarenze uru rwego, aho umuyobozi ariwe unywa mu cyimbo cyabose, bakabyemera batyo. Babisoma he se?

4.Ibyo dusigaye tubona mu madini n’amatorero biteye ubwoba. Yesu amaze kuzuka abigishwa bibwiye ko agiye kwima ingoma hano mwisi nabo bakaba abatware, arangije arabahakanira. Ahubwo ababwira ati” icyakora muzahabwa imbaraga,umwuka wera nabamanukira;kandi muzaba abagabo bo kumpamya,I yerusalemu n’I yudaya yose n’i Samaliya no kugeza ku mpera y’isi”.(Ibyak 1:8)

Iri sezerano ryasohoye nyuma yaho gato:” umunsi wa pentecote usohoye,bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima; nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro,ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko umwuka yabahaye kuzivuga.”(Ibyak 2:1-4)

Kuko bavuye mu ijambo ntabwo basenga ngo Imana ibasukire Umwuka wera, ahubwo biganye ibisa nawo, basigaye basiga amavuta utamenya aho bayakura; uwo bayasize akagaragurika,akazana urufuzi, yewe hari n’abihindanya(bagata ubwenge) ngo bahawe imbaraga. Ariko izi ntabwo ari imbaraga ziva ku Imana kuko ntaho Bibiliya itwereka imyifatire nkiyo k’uhawe umwuka wera.  Soma Ibyak 10:44 ntaho petero yasize amavuta abari aho.

5.Ubwo twavuganaga ubushize naba bwiye ku cyo Bibiliya ivuga ku kwimikisha amavuta, naberekaga ko mu sezerano rikuru abimikishwaga amavuta bari abami (abanyapolitiki) mbarangira muri Samuel kuko nzi ko abo bayimikisha ubu ariho bifashisha. Ariko rero reka turebe no mu sezerano rishya dore ko ariryo twitirirwa: Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri nta mavuta yakoresheje (Mat 4:18-22)

Ubwo Yuda yavaga mu intumwa ubwo yaramaze kugambanira Yesu, umwuka wera yabwiye intumwa kurobanura sawuli na barinaba ngo bakore umurimo w’Imana(Ibyak 13:2-3) nta mavuta basizwe. Yewe ingero ninyinshi uko abakozi b’Imana bagiye bajya mu murimo. Ubwo rero gusiga amavuta ntibibaho, Bibiliya ntibyemera.

6.Tuvuge iki kukuva mu ijambo? Tuvuze ku kwimika abapastorokazi, ba bishopkazi,apotrekazi. Nusoma bibiliya uzasanga mu ntumwa 12 Yesu yasize atoranyije nta mugore warimo kandi Bibiliya itwereka ko hari abari hafi ye. Yewe na Petero wasigiwe itorero ntawe yashyizeho nukomeza no mumyizerere y’intumwa uzasanga ntawe bimitse uretse ku nshingano z’ubudiyakonikazi (1tim 3:11) ariko se ntabo uzi basigaye barashinze amatorero? ( ibi bibonetse muri iki gihe ubwo ijambo ry’Imana riri gusohora. Kuki? Soma 1tim 4:1-2;2tesal 2:5-12

7.Ni gute ijambo ry’Imana ryihanangiriza uwariwe wese kutongera cyangwa kugabanya kubyanditswe byera(Ibyah 22:18-19) wowe ukabikora nkana ukumva ko ntakibazo? Hari nabo numvise ngo bagiye kongeraho igice cya 29 mu byakozwe n’intumwa.

8.Ni gute Bibiliya ivuga ko ukwiye kuba umwepiskopi akwiriye kuba ari umugabo w’umugore umwe ariko se ubu ntabitwa abakozi b’imana bafite abagore barenze umwe cg abagore bafite umugabo urenze umwe? (1Timot3:27)

9.None se ntaho murumva ko kubonana n’umukozi w’imana wishyura amafaranga runaka? None niba ari abakozi ba kristo hari aho mwigeze musoma yesu yaba yarakijije umuntu cyangwa akamwakira amaze kumuha amafaranga? Petero yasubije iki simon w’umukonikoni ? soma Ibyak 8:20

10.Kuri iri jambo ni kangahe abanyamadini cyangwa abanyamatorero bajyana ibyogufasha abatishoboye cyangwa abari mu kaga bakitwaza itangazamakuru? bigeze no kurwego rwo gutanga amaturo cyangwa ibyacumi bakiyandikisha? None bibiliya ivuga iki kugutanga? ukuboko kwiburyo nigutanga ukwibumoso ntikukamenye icyo ukwi buryo gukoze. (Mat 6:3-4)

Ibi rero tuvuze hejuru ndetse hari nibyo tutavuze kubera umwanya muto twazasubukura ubutaha, bivuze iki? bivuze kuva mu ijambo. Iyo wavuye mu Jambo uba uri inyuma y’ijuru.

Hari n’abavuga ngo njye ntacyo bintwaye naho umuyobozi wanjye yaba ameze kuriya (bizabazwa abayobozi). Ntabwo aribyo, kuko ijambo ry’Imana rivuga ko umwigishwa ataruta umwigisha(Mat 10:24-25) none se kuki utagira amakenga yo kwibaza uti nigute najya mu ijuru kandi umuyobozi wanjye atajyayo? Ese koko azakuyobora inzira ikugezayo kandi we atajyayo? Ntibishoboka.

Kuki se abigisha bameze batya bagwiriye kandi bakabona ababayoboka? Igisubizo kiroroshye cyane. Nusoma 2 Tesalon 2:5-12,1Tim 4:1-2; 2 Tim 4:3-4. Niyo mpamvu dusoza dusaba buri wese kuguma mu Ijambo ry’Imana.Yoh 8:31






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND