RFL
Kigali

Pastor M Gaudin mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise ‘Zaburi ya Gaudin’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2016 14:30
2


Pastor M Gaudin ni amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda akaba yaratangiye umuziki cyera dore ko hari indirimbo nyinshi yanditse akazihera amatsinda atandukanye. Gusa kuri ubu akaba yatangiye kuririmba ku giti cye ndetse akaba avuga ko azabikomeza.



Pastor Mutagoma Gaudin uzwi cyane nka Pastor M Gaudin. Mu 1998 nibwo yatangiye kuririmba atangirira muri korali icyo gihe akaba aribwo yari agikizwa. Pastor M Gaudin ni umupasiteri w’umuhamagaro kandi wasengewe tariki 13/12/2014 akimikwa na Prophet Rubanda mu muhango wabereye mu Buhinde aho yigaga Kaminuza. Pastor M Gaudin ni umugabo wubatse akaba yarakoze ubukwe tariki 12 Werurwe 2015 bukaba bwarabereye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.

UMVA HANO 'IMIRIMO' YA PASTOR M GAUDIN FT GASIRABO

Pastor M Gaudin wabayeho umuyobozi w’abanyeshuri bakijijwe b’abanyarwanda basengeraga muri kaminuza yigagamo mu Buhinde, nyuma yo gusoza kaminuza, kuri ubu ari mu Rwanda ari naho ari gukorera umurimo w’Imana mu itorero rya New Jerusalem mu Kagarama, akaba ashinzwe paruwasi ya Kicukiro n’ivugabutumwa. Kuvuga ubutumwa mu buryo bwo kubwiriza akaba aBifatanya no kuririmbira Imana.

Pastor M Gaudin

Pastor M Gaudin ufatanya kuyobora abakristo no kuririmba

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor M Gaudin yadutangarije ko muri iyi minsi ari kwereka abakunzi be indirimbo 6 amaze gukora ziri kuri album yise 'Zaburi za Gaudin', nyuma y’aho akaba ateganya kuzazibamukira. Nubwi afatanya umuziki no kuba umushumba, Pastor M Gaudin avuga ko akazi ke gakomeye ari ukuba umushumba. Yagize ati “Ndi kwereka abantu ko bazimenya, next nkazimurika”.

Yabaye umushumba (pasiteri) wa Israel Mbonyi

Pastor M Gaudin akiga mu Buhinde yari umushumba wa Israel Mbonyi , inshuro nyinshi bakaba barabaga bari kumwe, bakaririmbana zimwe mu ndirimbo, basengana n’ibindi bitandukanye bahuriragamo bakiri mu buzima bw’ishuri.

Pastor M Gaudin

Kuvuga ubutumwa nibyo ashyize imbere kuruta ubuhanzi

Kuba barabanye kenshi gashoboka, akamubera umubyeyi, abajijwe niba afite gahunda yo kuba yakorana indirimbo na Israel Mbonyi, Pastor M Gaudin yavuze ko bishoboka, gusa ntiyerura igihe iyo ndirimbo yazakorerwa, ati “Dushobora kuzayikorana bibaye ngombwa,..”

Pastor M Gaudin

Pastor M Gaudin hamwe n'umugore we

UMVA HANO 'IMIRIMO' YA PASTOR M GAUDIN FT GASIRABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dany7 years ago
    Congz Gaudin,ndakwibuka secondaire utuyobora none Uwiteka yaragushigikiye komerezaho Izakugeze kure cyane
  • Patrick7 years ago
    Courage Pastor. God bless you.





Inyarwanda BACKGROUND