RFL
Kigali

Pastor Grace Ntambara yashyize hanze amashusho ya ‘Tumaini’ anakomoza ku rugendo agiye kugirira muri Israel-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2017 7:42
0


Pastor Grace Ntambara wabaye umuhanzikazi w’umwaka mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2016, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Tumaini’ iri mu rurimi rw’igiswahili.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Grace Ntambara yabajijwe ubutumwa buri mu ndirimbo ye, adusubiza agira ati: “Ubutumwa burimo ni ubuhumuriza abantu. Nubwo uri mu buzima butameze neza ariko hari ibyiringiro, nubwo igiti cyatemwe, cyakongera kigashibuka.”

Pastor Grace Ntambara avuga ko yatangiye kuririmba mu ndimi z’amahanga nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be benshi, ndetse bikaba biri no muri gahunda ye yo kwagura umuziki we ukagera ku rwego mpuzamahanga aho yifuza ko n'abatumva ikinyarwanda bajya bumva ubutumwa buri mu ndirimbo ye. Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi yiteguye gushyira hanze na zo ziri mu ndimi z’amahanga.

Abajijwe ikindi ahishiye abakunzi be, Pastor Grace Ntambara yabwiye Inyarwanda.com ko afite imishinga inyuranye harimo n’urugendo agiye kugirira muri Israel akazahava akoreyeyo indirimbo y’amashusho. Yagize ati: "Nyuma y’ibyo, bitege ibindi byiza mu kwezi kwa Cyenda nderekeza muri Israel aho nzakorerayo n’indirimbo y’amashusho”

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUMAINI'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND