RFL
Kigali

Pastor Grace Ntambara yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘DARIYA’ yateje impaka mu bakristo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2017 10:16
5


Pastor Grace Ntambara watwaye igikombe cy’umuhazikazi w’umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2016, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Dariya’ yavugishije abakristo batari bacye aho bamwe bayumvise bavuze ko yaba agiye kuva muri Gospel ariko hakaba hari abandi bayishimiye cyane.



Mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Dariya', Pastor Grace Ntambara agaragara ari mu myenda y'ishuri nk'umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye aho aba ari kumwe na bagenzi be.Hagaragaramo kandi umukobwa witwa Dariya muri iyi ndirimbo aho aba aganiriza bagenzi be uburyo atiyumvamo nyina ndetse akaba atamwerekana mu bantu kuko ngo amutera isoni. Biza kurangira uyu mukobwa bimugizeho ingaruka mbi akirukanwa n'umugabo we yari yarabeshye ko ari imfubyi, gusa birangira Dariya asanze nyina akamusaba imbabazi akazihabwa, impundu zigataha mu muryango we no mu nshuti zawo.

Pastor Grace Ntambara

N’ubwo hari abantu batangaje ko Pastor Grace Ntambara ashobora kuba agiye kuva mu muziki wa Gospel akaririmba indirimbo zisanzwe bashingiye kuri ‘Dariya’ yari yashyize hanze kuko ngo udashobora kuyiririmba mu rusengero bakongeraho ko nk'umupasiteri (umugore w'umushumba) atari akwiye gutambutsa ubutumwa bumeze gutyo, hari abandi batari bacye bavuze ko indirimbo ye Dariya ari nziza cyane kuko ngo yigisha umuryango mugari by’umwihariko urubyiruko aho irushishikariza kubaha no gukunda ababyeyi barwo. Izi mpaka zikaba zaravutse ubwo amajwi y'iyi ndirimbo yajyaga hanze mu mpera za 2016.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye ‘Dariya’ yatunganyijwe na Papa Emile, Pastor Grace Ntambara umugore wa Pastor Emma Ntambara, yadutangarije ko iyi ndirimbo ye ari Gospel kuko kuri we indirimbo ya Gospel ari indirimbo yose ifite ubutumwa bwigisha abantu. Yaboneyeho kunyomoza abantu bamufashe nk’umuntu wavuye muri Gospel ahubwo ashimangira ko ayirimo ndetse azayigumamo. Yatangiye asobanura ubutumwa buri mu ndirimbo ye ati:

Iyi ndirimbo Dariya ni indirimbo ivuga ku mukobwa cyangwa se abana n’ubwo yaba ari umuhungu ariko cyane cyane abana bihakana ababyeyi babo usanga wenda bateye imbere cyangwa se hari ukundi kuntu byagenze noneho ugasanga atagishaka kureba nyina atagishaka kumva ko uriya ari umubyeyi we bitewe n’uko we arasobanutse yarize ni umusirimu amerewe neza  noneho akabona ko nyina ari umuntu w’umunyacyaro ntiyibuke ko ari we wamureze umugejeje aho ngaho ageze. Ni message ikangurira abana (abahungu n’abakobwa) uwaba yarihakanye nyina cyangwa se yarihakanye se ko yagarukira gusaba imbabazi.

Bamwe bati Dariya ni indirimbo ya Gospel abandi bati siyo, Pastor Grace Ntambara we abivugaho iki?

"Iyi ndirimbo nyifata ko ari message igomba kwakirwa n’abanyarwanda baba ari abari mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, njyewe numva ntaravuye muri Gospel, Gospel nyirimo kuko n’ubundi niba Gospel ari message (ubutumwa) ari ijambo n’ubundi n’iyi ni message irimo kubwira abanyarwanda batandukanye." Pastor Grace Ntambara

Kuri Pastor Grace Ntambara indirimbo ya Gospel ni indirimbo imeze gute?

Asubiza iki kibazo yagize ati “Indirimbo ya Gospel uko nyumva, numva ari indirimbo cyane cyane itanga ubutumwa, ubwo ari bwo bwose bwaba ari ubwo muri Bibiliya, bwaba atari ubwo muri Bibiliya ariko ipfa kuba ari message (ubutumwa), njyewe nyifata nka Gospel."

Kuri Pastor Grace Ntambara indirimbo ya secular ni indirimbo imeze gute?

Yagize ati "Ibyo rero ntabwo nashobora kubisobanura (aseka cyane) , simbizi neza ariko njyewe numva ko ngomba kuririmba ibintu bifite message, ubwo rero sinamenya niba ari secular cyangwa niba ari gospel ariko nzi ko ngomba gutambutsa message mu banyarwanda."

Asoza ikiganiro twagiranye, Pastor Grace Ntambara yavuze ko indirimbo nk’izi zifite ubutumwa butareba abakristo gusa azakomeza kuzikora kuko ngo ari wo muhamagaro we. Yaboneyeho gutangariza abakunzi b’indirimbo ze ko afite izindi nshya arimo gutunganya. Yavuze kandi ko mu kwizera kwe muri uyu mwaka wa 2017, Imana imufashije ikamutiza ubuzima yazamurika Album y’amashusho.

Dariya by Grace Ntambara

Dariya abeshya umusore w'inshuti ye ko nyina na se bapfuye

Dariya by Grace Ntambara

Pastor Grace Ntambara utanga impanuro ashingiye ku byabaye kuri Dariya biganye mu ishuri

Dariya by Grace Ntambara

Nyuma y'ubukwe Dariya yaje kuvumburwa, umugabo we aramwirukana baratandukana

Dariya by Grace Ntambara

Dariya yaje kwicuza asaba nyina imbabazi

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DARIYA' YA PASTOR GRACE NTAMBARA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Deo man7 years ago
    Aba bakristu barakabya. none se iyo ndirimbo murabona itwaye iki? Kandi ndabona harimo inyigisho.sibyiza gukabya gukiranuka.
  • Pst Laurent 7 years ago
    uvuga ko iyi ndirimbo atari iya Gikristo kuri jye sinzi ubutumwa atanga
  • THEO7 years ago
    Ariko iyi ndirimbo ni nziza cyane, irigisha gusaba imbabazi, kubaha no guha agaciro ababyeyi cyane cyane Mama, Irimo ubutumwa pee!!
  • Baziramwabo Gabriel7 years ago
    Komereza aho Pr. Grace. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bureba buri wese.
  • mpore 7 years ago
    Abavugako iyo dirimbo Atari ubutumwa bwiza basome ibyanditswe byera (kuva :20:12,Imigani: 6:20-23)





Inyarwanda BACKGROUND