RFL
Kigali

Pastor Grace Ntambara yarangiye umuti abari mu gahinda n’abirukiye mu bapfumu bikananirana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/06/2016 10:45
0


Umuhanzikazi Pastor Grace Ntambara ushima Imana yamukoreye ibitangaza igakiza umugabo we wari waranduye agakoko gatera SIDA, agakira kubw’amasengesho, yasabye abantu birukira mu bapfumu ko bakwemerera Yesu Kristo akabaruhura akabahoza amarira yose.



Ni mu ndirimbo ye nshya yitwa ‘Mwemerere’ igaragaza amashusho, aho Pastor Grace Ntambara yanyujijemo ubutumwa bukomeza abari mu bibazo bitandukanye, akababwira ko iyo wemereye Yesu Kristo, aguhoza amarira yose warize, akakuruhura. Pastor Mutesi Grace Ntambara ati:

Yesu arabishoboye mwemerere, arakuruhura, aragutabara, mwemerere muby’ukora byose, mu baturanyi arakunezeza. Wagiye mu baganga byaranze, wagiye mu bapfumu nabyo byarakuyobeye, nkuzaniye inkuru nziza ya yesu Kristo wanjye, arabishoboye mwemerere, afite imbaraga arakuruhura mu bibazo byawe.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Mutesi Grace Ntambara yavuze ko muri iyi ndirimbo yashatse kubwira abantu ko iyo wemereye Imana ikaza mu byawe, yaba bizinesi(business), yaba urugo rwawe, yaba mu bana bawe,.. Yesu akuruhura ukabona amahoro. Ati Tugomba kwemerera Imana ibyacu byose ikabijyamo tukareka kwirwanirira.

Pastor Grace Ntambara amaze kugeza indirimbo 5, izigaragaza amashusho akaba ari ebyiri. Muri gahunda afite mu bijyanye n’umuziki, ni ugukora amashusho y’indirimbo ze nyuma yahoo akaba avuga ko aribwo yazategura igitaramo cye cya mbere akamurikira abakunzi be ubutumwa yahawe n’aho ageze mu muziki.

Pastor Grace Ntanbara ni umugore wa Pastor Emma Ntambara, watangije Itorero Urufatiro rwa Kristo. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Grace Ntambara yatanze ubuhamya bw’ukuntu umugabo we yakize SIDA kubera Imana. Kubw’ibyo akaba avuga ko nta na kimwe gishobora kunanira Imana iyo wizeye imbaraga zayo.

Grace NtambaraGrace NtambaraGrace Ntambara

REBA HANO VIDEO YA 'MWEMERERE' YA PASTOR GRACE NTAMBARA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND