RFL
Kigali

Pastor Grace Ntambara watwaye Groove Awards 2016 ageze kure mu gukora indirimbo zisanzwe (Secular)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/11/2016 9:17
3


Pastor Grace Ntambara umugore wa Pastor Emma Ntambara, ni we watwaye igihembo gikuru mu cyiciro cy'abagore mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2016 agitwara bagenzi be bari bahanganye barimo Gogo, Favor, Stella Manishimwe na Mama Paccy.



Pastor Grace Ntambara watunguranye cyane muri iri rushanwa agatwara igikombe cy'umuhanzikazi w'umwaka (Best Female artist of the year) bitewe n’uko ari we bivugwa ko watowe cyane kurusha abandi na cyane ko gutora byari bifite amanota 80%, akanama nkemurampaka kakagira 20%, na we ubwe avuga ko yatunguwe no gutwara igikombe, gusa bikaba byaramushimishije cyane. Yashimiye cyane abagize uruhare mu kumutora akabasha gutwara igikombe gikomeye muri iri rushanwa.

Nk'uko Inyarwanda.com yaganiriye na bamwe mu bagize icyo batangaza kuri Groove Awards Rwanda 2016, kuba Pastor Grace Ntambara yaratungaranye agahabwa n'igikombe gikuru, byarabatunguye cyane na cyane ko benshi mu bakunda n’abakurikirana umuziki wa Gospel mu Rwanda, bavuga ko batari bamuzi bitewe n’uko ari mushya mu muziki wa Gospel dore ko yawinjiyemo uyu mwaka wa 2016, kuri ubu akaba amaze gukora indirimbo enye gusa harimo ebyiri za Gospel arizo: Mwemerere na Iryo zina rya Yesu n'izindi ebyiri za Secular arizo: Nta kazi kabi n’indi nshya y’urukundo yise Dariya. Uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko ashyize imbaraga mu gukora ibihangano bifasha abantu mu buryo bw'Umwuka no mu buryo bw'umubiri.

UMVA HANO 'DARIYA' INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR GRACE NTAMBARA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Pastor Grace Ntambara ufite inyota yo kwamamaza Yesu ariko na we akamamara akaba umusitari, yadutangarije ko afite indirimbo nshya y’urukundo yise Dariya ndetse akaba azakomeza gukora umuziki usanzwe. Abajijwe niba atagiye kuva muri Gospel, yavuze ko atayivamo ahubwo ko azajya afatanya gukora umuziki wa Gospel n’umuziki usanzwe (secular music). Mu magambo ye, abajijwe niba atagiye kuva muri Gospel, yagize ati:

Gospel nyirimo ariko byose (Gospel na secular) nzabikomeza ntanga iby’Umwuka n’umubiri ariko nabwo nzaririmba iz’urukundo, ubu mfite indirimbo nshya yitwa ‘Dariya’. (…) Abantu baramvugaho iki? Indirimbo barazikunze se? Komeza unyamamaze mbe umusitari.

Image result for Pastor Grace Ntambara amakuru

Muri iyi ndirimbo ye nshya 'Dariya', Grace Ntambara avuga ku mukobwa biganye witwa 'Dariya' wihakanye nyina ngo si umusirimu kandi aba mu cyaro ngo amukoza isoni mu bantu ntiyamwerekana ariko na we bikaba byaramugizeho ingaruka. Dariya ngo yaje kubona umukunzi w'umuhungu amubwira ko ari imfubyi ku babyeyi bombi.Ubukwe bwarabaye nyina ntiyabujyamo, nyuma yaho amenye ko umuhungu we yashatse, yaje kujya gusura abageni. Nyina wa Dariya agezeyo abibwira umukwe we ko Dariya ari umukobwa we, birangira umusore atandukanye burundu na Dariya kubera yamubeshye ko ari imfubyi kandi afite nyina yihakanye. Inyikirizo yayo igira iti "Dariya ukwiriye gusaba imbabazi, mama uko yasa kose ni mama"

UMVA HANO 'DARIYA' INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR GRACE NTAMBARA

Abahanzi b'umwaka mu Rwanda

Umuhanzikazi w'umwaka ageze imbere yapfukamye ararira ashima Imana .

Pastor Grace Ntambara ubwo yashyikirizwaga igikombe cya Groove Awards Rwanda 2016

UMVA HANO 'DARIYA' INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR GRACE NTAMBARA

REBA HANO 'NTA KAZI KABI' YA PASTOR GRACE NTAMBARA

REBA HANO 'IRYO ZINA RYA YESU' INDIRIMBO YE YA MBERE AHO ASHIMA IMANA YAKIJIJE UMUGABO WE SIDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Aba nabateka mutwe bigasogi ndabazi weee!!
  • 7 years ago
    Ndumva utangiye gutandukira mada. Ukuntu umugabo wawe yamamaza Kristo ntiwari ukwiriye kumuvangira uvangavanga. Burya nta wucyeza abami babiri. Eithe ni Gospel cg secular bizagusaba guhitamo
  • 7 years ago
    umva, ibintu bita pastor mu rwanda, bimaze kuba iturufu yo guteka umutwe, nkuyu yagiye kurera abana koko, , umva madam we, izuba rirabasaza, mwakwemeye ubukene, ntimusare cyane.





Inyarwanda BACKGROUND