RFL
Kigali

Pastor Gaudin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mfite ishimwe’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/05/2017 8:30
0


Pastor Gaudin yashyize hanze amashusho yise ‘Mfite ishimwe’ yatunganyijwe na Urugero Films, ikaba ikubiyemo ishimwe afite ku Mana nyuma ya byinshi ikomeje kumukorera.



Pastor Mutagoma Gaudin uzwi cyane nka Pastor M Gaudin, mu 1998 ni bwo yatangiye kuririmba atangirira muri korali icyo gihe akaba ari bwo yari agikizwa, kuri ubu ari gukorera umurimo w’Imana mu itorero New Jerusalem. Ku bijyanye n'umuziki, Pastor Gaudin ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise 'Zaburi za Gaudin'.

Pastor M Gaudin ni umupasiteri w’umuhamagaro kandi wasengewe tariki 13/12/2014 yimikwa na Prophet Rubanda ukuriye itorero New Jerusalem mu Rwanda, mu muhango wabereye mu Buhinde aho yigaga Kaminuza. Pastor M Gaudin ni umugabo wubatse akaba yarakoze ubukwe tariki 12 Werurwe 2015.

Ni ubuhe butumwa muri mu ndirimbo 'Mfite ishimwe' ya Pastor Gaudin? Ubwo yasubizaga iki kibazo yari abajijwe na Inyarwanda.com, yagize ati: 

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nta bundi keretse gushima Imana, yaba kuri njye n’abandi bose dushobora kuba duhuje ishimwe, ishingiye ku kuri kw'ibyambayeho n’ibyabaye ku bandi basenze Imana ikababera igisubizo, nasanze gushima Imana bikwiye. Si biriya gusa Imana yakoze kuko nawe wibutse ibyo Yesu yakoze wakomerezaho tukagira tuti Yesu warakoze. Imana iracyakora ibikomeye kuko Yesu uko yari ari ejo n'uyu munsi niko akiri.

REBA HANO 'MFITE ISHIMWE' YA PASTOR GAUDIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND