RFL
Kigali

Pastor Gaby na mushiki we Claire bateguye 'ChristoCentric worship' izabamo n'umugoroba wo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/03/2017 12:00
0


"Umugoroba umaze gutegurwa rimwe mu mwaka wo kuramya no guhimbaza, gusenga no kwiyegurira Imana ubuzima bwacu, imiryango, itorero ndetse n'igihugu cyacu, utegurwa na ChristoCentric Worship uzongera kuba ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017. " Aya ni amagambo yatangajwe n'itsinda riri gufasha Pastor Gaby na Claire gutegura umugoroba wo kuramya Imana.



'ChristoCentric worship' ni ibihe ngarukamwaka bihuza abantu benshi batandukanye baje kuramya, bikayoborwa na Pastor Gaby Ngamije ari nawe Imana yahaye umutwaro wo gutangira uno murimo mu Rwanda, ndetse bakaba bafite icyizere ko bizagenda byaguka uko ibihe bigenda biha ibindi.

'ChristoCentric worship' ni ijambo risobanura Kuramya gushingiye kuri Yesu Kristu, ni igikorwa kiba buri mwaka, ariko nanone imirimo itandukanye ikazajya ikorwa mu bihe bitandukanye harimo Gusenga, Ivugabutumwa, Gusura abarwayi, Ibigo by’amashuri n’ibindi byinshi hagamijwe kubwira abantu ibya Yesu Kristu.

Pastor Gaby & Claire bavuga ko intego muri rusange ya 'ChristoCentric worship' ari ukugarura ibikorwa n’ubuzima bwa Gikristu ku rufatiro ari rwo Yesu Kristu. Mu buryo bugaragara, ubuzima ndetse n’imyanzuro by’abakristu benshi ngo ntibigishingira kuri Yesu Kristu bitirirwa. Ku nshuro yawo ya kabiri, uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza uzaba tariki 14 Gicurasi 2017, ukazabera New Life Bible Church hatagize igihindutse. Biteganyijwe ko uwo mugoroba uzaba uyobowe na Pastor Gaby Ngamije ndetse na mushiki we Claire Semugeshi afatanije n’itsinda bafatanyije kuyobora.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Gaby twamubajije umwihariko w'iki gitaramo bari gutegura, tunamubaza ku bijyanye n'amashusho y'indirimbo zabo niba icyo gitaramo kizaba yarageze hanze, adutangariza ko amashusho y'indirimbo zabo agiye kujya hanze mu gihe cya vuba. Yagize ati "Uyu mwaka ni ugukomeza gusenga, gusaba Imana ikazongera ikabana natwe tukayibona tukabona Presence yayo, ni cyo kintu turimo gusaba Imana,hanyuma Video zizasohoka kabisa mbere y'uko iriya tariki igera, zose ziri hafi kurangira."

Image result for Pastor Gaby na mushiki we Claire

Pastor Gaby hamwe na mushiki we Claire

UMVA HANO 'TUJE KUGUSHIMA' YA PASTOR GABY & CLAIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND