RFL
Kigali

Pastor Gaby na mushiki we Ikirezi Claire bagiye guhurira mu gitaramo na Aime Uwimana na Rene Patrick

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/05/2017 16:17
0


Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 kuri New Life Bible church Kicukiro hazabera igitaramo 'ChristoCentric worship' cyateguwe na Pastor Gaby na mushiki we Claire. Ni igitaramo bazahuriramo na Aime Uwimana na Rene Patrick.



'ChristoCentric worship' ni ibihe ngarukamwaka bihuza abantu benshi batandukanye baje kuramya, bikayoborwa na Pastor Gaby Ngamije ari nawe Imana yahaye umutwaro wo gutangira uyu murimo mu Rwanda, ndetse bakaba bafite icyizere ko bizagenda byaguka uko ibihe bigenda biha ibindi.

'ChristoCentric worship' ni ijambo risobanura kuramya gushingiye kuri Yesu Kristu, ni igikorwa kiba buri mwaka, ariko na none imirimo itandukanye ikaba ikorwa mu bihe bitandukanye harimo Gusenga, Ivugabutumwa, Gusura abarwayi, Ibigo by’amashuri n’ibindi byinshi hagamijwe kubwira abantu ibya Yesu Kristu.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Gabriel Semugeshi uzwi nka Pastor Gaby, yavuze ko uyu mugoroba wo kuramya Imana 'Christo Centric worship 2017' uzaba kuri iki Cyumweru kuhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza Saa tatu z’ijoro, kwinjira akaba ari ubuntu kuri buri muntu wese. Mbere yuko bakora iki gitaramo, Pastor Gaby na Claire, bashyize hanze amashusho ya zimwe mu ndirimbo baririmbye mu gitaramo bakoze muri 2016.

Image result for Pastor Gaby na Claire

Pastor Gaby hamwe na mushiki we Claire

Image result for Umuhanzi Aime Uwimana

Aime Uwimana azafatanya na Pastor Gaby & Claire

Image result for Umuhanzi Rene Patrick

Umuhanzi Rene Patrick na we azaba ari muri iki gitaramo

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO PASTOR GABY & CLAIRE BAKOZE MURI 2016


UMVA HANO 'TUJE KUGUSHIMA' YA PASTOR GABY & CLAIRE


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND